skol
fortebet

Perezida Trump arashinja Obama kuba inyuma y’ imyigaragambyo yabaye

Yanditswe: Tuesday 28, Feb 2017

Sponsored Ad

Perezida wa Leta zunze ubumwe z’ Amerika Donald Trump yavuze ko azi neza ko Barack Obama ariwe uri inyuma y’ imyigaragambyo yabaye yo kwamagana abanyapolitiki b’ abarepubulikani bari mu ntegeko ishingamategeko y’ icyo gihugu.
Trump aganira na Televiziyo Fox news yagize ati “"Ntekereza ko Perezida Obama ari inyuma yabyo kuberako abantu bo ku ruhande rwe bari babirimo mu buryo budashidikanywaho", yunzemo ati: " Ntekereza kandi ko ari politike".
Perezida Trump ntabwo yatanze ikizibiti cyemeza (...)

Sponsored Ad

Perezida wa Leta zunze ubumwe z’ Amerika Donald Trump yavuze ko azi neza ko Barack Obama ariwe uri inyuma y’ imyigaragambyo yabaye yo kwamagana abanyapolitiki b’ abarepubulikani bari mu ntegeko ishingamategeko y’ icyo gihugu.

Trump aganira na Televiziyo Fox news yagize ati “"Ntekereza ko Perezida Obama ari inyuma yabyo kuberako abantu bo ku ruhande rwe bari babirimo mu buryo budashidikanywaho", yunzemo ati: " Ntekereza kandi ko ari politike".

Perezida Trump ntabwo yatanze ikizibiti cyemeza ukuri kw’ ibyo avuga ashinja mugenzi Obama.

Uwo yasimbuye muri White House nawe ‘Obama’ nawe ntacyo arabivugaho.

Perezida Trump yanakomoje ku mikoreshereze y’amafaranga y’ igihugu avuga ko ateganya kongera amafaranga mu rwego rw’ ingabo. Yavuze ko ateganya kuyongeraho miliyari 54 z’ amadorali z’ amadorali y’ Amerika.

Trump avuga ko mu gihe ubukungu bw’ icyo gihugu bwakwiyongera izo miliyari ateganya kongera mu rwego rw’ ingabo zaboneka.

Ubwo yaganiraga na televiziyo Fox news hari hasigaye amasaha make ngo age kumenyesha inteko ishinga amategeko ya Leta zunze ubumwe z’ Amerika imigambi afitiye icyo igihugu

Muri 2016, umusaruro mbumbe wa Leta zunzwe ubumwe z’ Amerika wabaye 1,6% mu gihe mu mwaka wari wabanje 2015 wari 2,6%

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa