skol
fortebet

Ukraine - Russia: Uko ibitero byifashe muri aka kanya

Yanditswe: Thursday 24, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

skol

Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine yemeje amakuru y’uko Uburusiya bwatangiye kurasa za misile ku gihugu cye, nk’uko ibiro ntaramakuru Rueters bibivuga.

Sponsored Ad

Yavuze ko Uburusiya bwatangiye kurasa misile ku bikorwaremezo bya Ukraine no ku mipaka.

Hari ubwoba ko ibi bitero byatangiye bishobora kuvamo intambara ikomeye y’ibihugu binini kandi bitunze intwaro kirimbuzi.

Perezida Vladmir Putin yatangaje ibitero bya gisirikare muri Ukraine saa 5h55 z’igitondo i Moscow - hashize iminota micye muri Ukraine hahise hatangira kurawa za misile.

Mu murwa mukuru Kyiv, ibyuma biburira intabaza byahise bitangira kuvuza iya bahanda, amafoto y’imodoka nyinshi z’abantu bari guhunga uyu mujyi ahita aboneka ku muhanda mugari.

Imirongo y’imodoka zisohoka mu murwa mukuru Kyiv mu gitondo kare kuwa kane

Ku mbuga nkoranyambaga, abantu bagaragaje ko bagize ubwoba bukomeye, bamwe bavuga ko bagiye kwihisha bombe z’Uburusiya.

Televiziyo zerekanye abantu bari gusengera ku mihanda bari mu matsinda.

James Waterhouse umunyamakuru wa BBC dukesha iyi nkuru uri mu murwa mukuru Kyiv, yavuze ko muri iki gitondo bumvise guturika guhambaye, kandi abategetsi bemeje ko hari misile zaharashwe, ndetse hari ingabo z’Uburusiya ziri kugana ku mujyi wa Odessa mu majyepfo y’iki gihugu.

Abantu bahungiye muri station za metro kwikinga ibisasu by’Uburusiya

Ibinyamakuru by’imbere muri Ukraine byatangaje ko Minisiteri y’ubutegetsi ivuga ko hari misile zarashwe ku biro bya gisirikare bishinzwe gukoresha za misile hamwe no ku biro bikuru by’ingabo i Kyiv.

Waterhouse avuga ko abategetsi muri Ukraine babona ko ibi ari ibitero binini.

Mu itangazo ry’igisirikare cya Ukraine, cyavuze ko ingabo z’Uburusiya zatangije "kurasa ibisasu bikomeye" ku ngabo zabo ziri mu burasirazuba bw’igihugu.

Iri tangazo rivuga ko misile z’Uburusiya zarashwe no ku kibuga cy’indege cya Boryspil mu murwa mukuru Kyiv no ku bindi bibuga by’indege. Ariko rihakana ko abasirikare b’Uburusiya bageze mu mujyi wa Odessa mu majyepfo.

Iri tangazo kandi rivuga ko ingabo zirwanira mu kirere za Ukraine ziri gusubiza ibitero by’Uburusiya.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa