skol
fortebet

Umugabo n’umukunzi we baguye mu kimwaro no gukorwa n’isoni nyuma yo guhatirwa gusukura Lodge bamaze iminsi bararamo kubera kubura ayo kwishyura[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 05, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Umugabo ukomoka i Harare muri Zimbabwe, Thulani Dhlamini, yaguye mu kimwaro no gukorwa n’isoni, nyuma yo guhatirwa gusukura inzu y’abashyitsi (Lodge) yari yacumbitsemo nuko akaza kunanirwa kwishyura.

Sponsored Ad

Uyu mugabo Thulani Dhlamini mu busanzwe ngo amenyereweho ibintu nk’ibi, kuko ngo yigeze kunanirwa kwishyura fagitire y’amadorari 87 000 ku binyobwa bisindisha yari yafashe wenyine umwaka ushize muri Club Sankayi y’uwitwa Ginimbi.

Dhlamini yari acumbitse muri iyi nzu y’abashyitsi mbere yuko agirana amakimbirane akomeye na nyir’inzu mu rugo iwe, hanyuma asangiza ashusho y’amakimbirane hagati yabo ku mbuga nkoranyambaga.

Bavugwa ko uyu Dhlamini abereyemo iyi nzu y’abashyitsi amadorali 240 (US240), kandi igihe cyose akaba ahora ari kumwe n’umufasha we w’umugore uzwi nka Natasha Dube.

Amashusho yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga, yerekana Dhlamini na Dube barimo bakubura no gusukura aho hantu, haherereye ahitwa Kwame Nkrumah West Minister Court, Grey building. Number 316.

Abantu benshi nabo ntiboroheye uyu Thulani, bamwibairs bavuga ko ari umutekamutwe.

Tulani yabajijwe n’ikinyamakuru H-Metro kugira ngo agire icyo abivugaho, yemeye iki kibazo ariko ashinja nyir’inzu kuba atarashatse gukemura icyo kibazo mu bwumvikane. Ati:

Buri wese azi ko ikibazo cy’ubukode ari ikibazo gikomeye, cyane cyane muri iki gihe cyo kurwanya Covid-19 ariko aba bari kwitwaza ibibazo byabanjirije. Twumvikanye ko nzishyura amafaranga mu ntoki, ariko mfite ibibazo kuri konti zanjye nzishyura.
Yiyemereye ko amurimo amadolari ya Amerika 240 ariko yarakajwe cyane nuko yajyanye ibyo bibazo kuri Facebook akavuga ko atari guhunga, bitandukanye n’uko rubanda bari kubitekereza.


Yavuze ko abantu ubu barimo kumwicira imico n’izina bashingiye ku byahise ariko akavuga ko ubu ari umuntu wahindutse.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa