skol
fortebet

Bugesera FC yongeye kubabaza Rayon Sports iyisezerera mu gikombe cy’Amahoro

Yanditswe: Tuesday 23, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Bwa mbere mu mateka Bugesera FC Igeze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro nyuma yo gutsinda Rayon Sports igitego 1-0 mu mukino wo kwishyura wa 1/2, iyizerera ku bitego 2-0 mu mikino ibiri.

Sponsored Ad

Uyu ubaye umwaka w’ipfunwe kuri Rayon Sports yasezerewe muri ½ cy’igikombe cy’Amahoro nyuma yo gutsindwa igitego kimwe ku busa gisanga ikindi gitego cyatsinzwe mu mukino ubanza.

Nkuko yabigenje muri 2013,Bugesera FC yatsinze Rayon Sports iyisezerera mu gikombe cy’Amahoro yari itezeho amakiriro cyane ko uyu mwaka wayibereye mubi cyane.

Bugesera FC yatsinze igitego ku munota wa 50 gitsinzwe na Stephen Bonney ku mupira yatereye mu ruhande, Umunyezamu Ndiaye ananirwa kuwuhagarika cyane ko yari yarangaye.

Rayon Sports yari hasi bigaragara muri uyu mukino wo kwishyura,yananiwe kwishyura iki gitego no gushyiramo ikindi birangira isezerewe.

Umutoza Mette wa Rayon Sports yatunguranye mu ikipe yabanje kuko yahengetse Serumogo ndetse akoresha abakinnyi benshi bugarira.

Rayon Sports yaherukaga gutsinda Bugesera FC ibitego 2-1 muri shampiyona iyitesha amanota yari ikeneye ngo igume mu cyiciro cya mbere.

Ku rundi ruhande,ikipe ya Police FC yabashije kwishyura igitego 1-0 yari yatsinzwe na Gasogi United mu mukino ubanza, ibifashijwemo na Mugisha Didier,amakipe yombi anganya igitego 1-1 mu mikino yombi.

Ibi byatumye amakipe yombi ajya kuri penaliti aho Police FC yasezereye Gasogi United yinjije 4-3.

Umukino wa nyuma uteganyijwe tariki ya 1 Gicurasi, uzahuza Police FC yatwaye iki gikombe muri 2015 na Bugesera FC yahageze bwa mbere.

Umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro uzakinwa utarimo ikipe ya APR FC cyangwa Rayon Sports, bikaba inshuro ya 4 kuva hatangira kubaho ihangana ry’aya makipe yombi.


Police FC yabujije Gasogi United gukabya inzozi zo gushaka igikombe cya mbere

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa