skol
fortebet

Abadepite b’Ubwongereza banze impinduka ku itegeko ryo kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro

Yanditswe: Tuesday 19, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Abadepite bo mu Bwongereza batoye banga impinduka zakozwe n’abasenateri ku mushinga w’itegeko ugamije kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro mu Bwongereza.

Sponsored Ad

Amavugurura yose 10 yari yakozwe n’abasenateri yanzwe, harimo n’ayemerera inkiko kugira ibibazo zibaza ku gutekana kw’u Rwanda. Leta y’Ubwongereza ishimangira ko u Rwanda rutekanye.

Mbere, Urukiko rw’Ikirenga rw’Ubwongereza rwanzuye ko iyo gahunda inyuranyije n’amategeko, rushingiye ku kuba ishobora gutuma habaho guhonyora uburenganzira bwa muntu.

Ishyaka Labour, rya mbere rikomeye mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi mu Bwongereza, ryavuze ko ikiguzi cyo kohereza mu Rwanda umuntu umwe kizatwara amafaranga angana n’ayo kohereza abantu batandatu mu isanzure.

Uwo mushinga w’itegeko ugamije gutuma Ubwongereza bushobora kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro bubinyujije mu gutangaza ko u Rwanda ari ahantu hatekanye.

Michael Tomlinson, umunyamabanga muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu y’Ubwongereza, yabwiye abadepite ku wa mbere ko uwo mushinga w’itegeko, uzwi nka ’Safety of Rwanda (Asylum and Immigration) Bill’, ari "ikintu cy’ingenzi cyane" cyo kurinda imipaka y’Ubwongereza.

Yavuze ko uwo mushinga w’itegeko utanyuranyije n’inshingano za leta y’Ubwongereza zo ku rwego mpuzamahanga.

Tomlinson yananenze "inzitizi zikozwe kuri gahunda zo mu rwego rw’amategeko" yavuze ko zakomeje "kubangamira no gutinza" kohereza mu Rwanda abasaba ubuhingiro.

Mbere yaho muri uku kwezi, abasenateri batsinze leta inshuro 10 kuri uwo mushinga w’itegeko, batora bawushyiramo kudohora.

Depite Stephen Kinnock wo mu ishyaka Labour yashyigikiye impinduka zose zakozwe n’abasenateri kuri uwo mushinga w’itegeko, avuga ko abasenateri bari barimo kuzuza "inshingano yabo yo gukunda igihugu" mu gusuzuma imishinga y’amategeko.

Uwo munyabanga wa leta ukurikiranira hafi ibikorwa bya minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yavuze ko leta igomba "kwita bikwiye" ku cyemezo cy’urukiko, anavuga ko abadepite bo mu ishyaka rya Conservative, riri ku butegetsi, barimo gusunika "itegeko ridafite ishingiro" kugira ngo ryemerwe, kandi ko barimo "mu by’ukuri gutuma inzego zacu zihinduka urw’amenyo".

Depite Neil Coyle wo muri Labour yabajije Tomlinson, wa munyamabanga muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, niba azi raporo yatangajwe n’ikigo kigenzura amafaranga leta y’Ubwongereza ikoresha, igaragaza ko iyo gahunda ishobora gutwara abasoreshwa bo mu Bwongereza hafi miliyoni ebyiri z’amapawundi (miliyari 3Frw) kuri buri muntu mu basaba ubuhungiro ba mbere 300 bakoherezwa mu Rwanda.

Yagize ati: "Umunyamabanga wa leta yaba azi ko [kompanyi y’ubukerarugendo bwo kohereza abantu mu isanzure ya] Virgin Galactic ishobora kohereza abantu batandatu mu isanzure ku mafaranga ari munsi y’ayo iyi leta ishaka gutanga mu kohereza umuntu umwe mu Rwanda?

"Igihe ntikigeze ngo hongere gutekerezwa kuri iyi ngamba idafite ishingiro no ku kiguzi kirimo ubwambuzi?"

Ku mpeshyi y’umwaka ushize, ikiguzi cya kompanyi Virgin Galactic cyo kujyana abantu batandatu ikabageza ku mpera y’isanzure cyari miliyoni 2.14 z’amapawundi.

Depite Richard Graham wo mu ishyaka rya Conservative yasubije abanenga icyo kiguzi, avuga ko "ntibasobanukiwe na gato" ko iyi gahunda yaba "ikintu cyo guca intege cyane" abashaka kwinjira mu Bwongereza nta mpamvu nyayo bafite.

Ariko Depite Robert Buckland wo mu ishyaka rya Conservative, wahoze ari na Minisitiri w’ubutabera, yabaye umwe muri bacye bo muri iryo shyaka bigometse kuri uwo mushinga w’itegeko, bashyigikira impinduka zakozwe n’abasenateri.

Yavuze ko ahangayikishijwe no "gutuma habaho igongana ry’amategeko" ku kumenya niba u Rwanda rutekanye kandi rukazakomeza kuba ahantu hatekanye.

Sir Robert yanashimangiye ko ashyigikiye impinduka isonera abafashije ingabo z’Ubwongereza, nk’abasemuzi b’Abanya-Afghanistan, kugira ngo ntiboherezwe mu Rwanda.

Yagize ati: "Nakwitega ko leta izirikana cyane uko impunzi z’Abanya-Afghanistan zimerewe n’impunzi zo mu gihe kiri imbere ndetse ntizishyire muri iyi gahunda, kuri jyewe mbona rwose [leta] nta kintu na kimwe yatakaza mu kongeramo iyi ngingo yihariye."

Mu rukurikirane rw’amatora, abadepite banze impinduka zose z’abasenateri, ku bwiganze bw’amajwi agera hafi kuri 70, ibi bivuze ko uwo mushinga w’itegeko uzasubizwa muri sena uri mu nyandiko yawo y’ibanze (utarimo za mpinduka abasenateri bari bashyizemo).

Ku wa gatatu, abasenateri bazafata icyemezo niba bagerageza kongera kudohora uwo mushinga w’itegeko, mbere yuko inteko ishingamategeko ijya mu kiruhuko cya Pasika.

Ibiro bya minisitiri w’intebe w’Ubwongereza, bizwi nka Downing Street, byavuze ko bicyemera ko hari igihe cyo gutangira kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro mbere ya Kamena (6) uyu mwaka.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa