skol
fortebet

Perezida Biden aravuga ko Netanyahu arimo gukora ’ikosa’ kuri Gaza

Yanditswe: Wednesday 10, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Perezida w’Amerika Joe Biden yavuze ko Minisitiri w’intebe wa Israel Benjamin Netanyahu arimo gukora "ikosa" ku kuntu arimo kwitwara kuri Gaza.

Sponsored Ad

Mu kiganiro, Biden yagize ati: "Ntekereza ko arimo gukora ikosa. Sinemeranya n’uburyo bwe."

Yavuze ko Gaza ikwiye "kugerwamo n’ibiribwa byose ndetse n’imiti" mu byumweru biri hagati ya bitandatu n’umunani biri imbere.

Mu cyumweru gishize, Biden yaburiye ko ubufasha Amerika ikomeje guha Israel mu ntambara bushingiye ku kuba Israel yemera ko ibiribwa n’imiti byinshi kurushaho bigera muri Gaza.

Israel yahakanye gutambamira ko imfashanyo yinjira cyangwa itangwa ryayo muri Gaza, ndetse yashinje amashami y’Umuryango w’Abibumbye akorera muri Gaza kunanirwa gutanga imfashanyo yemerewe kuhinjira ngo ayihe abantu bayicyeneye.

Ibiganiro bimaze ibyumweru byananiwe kugeza ku masezerano, ariko igitutu cy’amahanga kirimo kwiyongera.

Icyo kiganiro kimara isaha cyafashwe amajwi n’amashusho ku wa gatatu ushize - nyuma y’iminsi ibitero by’igisirikare cya Israel byishe abakozi barindwi batanga imfashanyo bo mu muryango w’ubugiraneza wa World Central Kitchen.

Cyatangajwe mu ijoro ry’ejo ku wa kabiri kuri televiziyo Univision yo muri Amerika itangaza ibiganiro mu rurimi rw’Icyespanyole.

Biden yavuze ko arakajwe cyane n’ukuntu imodoka z’uwo muryango utanga imfashanyo "zarashweho mu muhanda munini na za drone [indege nto z’intambara zitarimo umupilote] zigakurwaho [abazirimo bakicwa]".

Kuva icyo gihe, igisirikare cya Israel (IDF) cyavuze ko "amakosa akomeye" yagejeje ku mpfu z’abo bakozi. Iperereza ryatumye abasirikare babiri bo ku rwego rwo hejuru birukanwa.

Muri icyo kiganiro, Biden yagize ati: "Icyo ndimo gusaba ni uko Israel isaba gusa ko habaho agahenge, igatuma mu byumweru bitandatu, ibyumweru umunani, ibiribwa byose n’imiti bijya mu gihugu."

Mbere, Perezida Biden yavuze ko Hamas igomba kwemera agahenge kandi ikarekura abashimuswe basigaye.

Isreal iherutse kuvuga ko izafungura inzira igera mu majyaruguru ya Gaza ndetse yemere ko Amerika yubaka icyambu (ikivuko mu Kirundi) ku nkombe ya Gaza cyo gutuma imfashanyo nyinshi kurushaho igera muri Gaza. Ntiravuga mu buryo burambuye igihe cyangwa ukuntu izi nzira zizakora.

Biden ari ku gitutu imbere muri Amerika kijyanye na Israel. Mu byumweru bishize, yakajije imvugo ye ku myitwarire ya Israel muri iyi ntambara ubu imaze amezi atandatu, ndetse yakoresheje imvugo ikaze kuri Netanyahu.

Hagati aho, ibikoresho bya gisirikare nk’ibisasu, misile n’amasasu bikomeje kwerekeza muri Israel bivuye muri Amerika nta nkomyi.

Abagabo bitwaje imbunda bo muri Hamas bateye mu duce dutuwemo two ku mupaka mu majyepfo ya Israel ku itariki ya 7 Ukwakira (10) mu 2023, bica abantu 1,200 ndetse bashimuta abandi barenga 250.

Israel ivuga ko mu bashimuswe 130 bakiri muri Gaza, nibura 34 muri bo bapfuye.

Minisiteri y’ubuzima ya Gaza igenzurwa na Hamas ivuga ko kuva icyo gitero cyaba mu Kwakira mu mwaka ushize, Abanya-Gaza barenga 33,000, biganjemo abasivile, bamaze kwicirwa mu gitero cya Israel muri Gaza.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa