skol
fortebet

Perezida Ndayishimiye yumvikanye ikintu gikomeye na Salva Kiir wa Sudani

Yanditswe: Saturday 24, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Mu biganiro Perezida Salva Kiir wa Sudani y’Epfo yaraye agiranye na Perezida Evariste Ndayishimiye w’Uburundi i Bujumbura, aba bategetsi bombi bumvikanye gushyigikira ingamba zafashwe mu kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Sponsored Ad

Mu itangazo ryasohowe nyuma y’uru rugendo ryasomwe n’umunyamabanga mukuru w’umuryango wa Afrika y’Uburasirazuba,Peter Mathuki, aba baperezida bombi bongeye kwiyemeza gushyigikira umugambi w’amahoro wa Nairobi uhagarariwe n’Umuryango wa Afrika y’Uburasirazuba.

Bongeye bashimangira kandi ko ari ngombwa gushyira mu bikorwa amasezerano ya Luanda “kugira ngo umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo ntukomeze guhungabana, ibyagira ingaruka mbi mu bihugu bituranyi muri uyu muryango”.

Ubwo yageraga i Bujumbura,yakiriwe na Minisitiri w’Uburundi ushinzwe ibibazo bya EAC, Gervais Abayeho.Salva Kiir ntacyo yabwiye abanyamakuru.

Perezida Kiir yageze i Bujumbura avuye i Kigali mu Rwanda kubonana na Perezida Paul Kagame w’iki gihugu, bikaba biteganijwe ko ajya i Kinshasa muri Repubulika ya Demokrasi ya Congo.

Mu mubonano wabo, Kiir na Ndayishimiye babonye kandi ko ari ngombwa ko “ibihugu by’abavandimwe by’Uburundi n’u Rwanda byakora ibishoboka byose bigashyira mu bikorwa nta buryarya ibyo byari byumvikanyeho byose mu biganiro byahuje ibi bihugu” bihuriye mu muryango wa Afrika y’Uburasirazuba. Kuva mu minsi ishize, Uburundi bwafunze imipaka ibuhuza n’u Rwanda.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa