skol
fortebet

RDC yasabye ibisobanuro ambasaderi wa Algeria ku ruzinduko Umugaba w’Ingabo zabo yagiriye mu Rwanda

Yanditswe: Tuesday 27, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ambasaderi wa Algeria muri Repubulikaya Demokarasi ya Congo (DRC), yahamagajwe igitaraganya na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’icyo gihugu, kugira ngo yisobanure ku rugendo Umugaba w’Ingabo za Algeria, Gen Saïd Chanegriha aherutse kugirira mu Rwanda.

Sponsored Ad

Itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga muri RDC ryashyizwe kuri X, rigira riti “Ambasaderi wa Algeria i Kinshasa, Mohamed Yasid Bouzid yakiriwe mu biro bya Minisitiri w’Intebe wungirije ushinzwe ububanyi n’amahanga, Christophe Lutundula, kugira ngo atange ibisobanuro ku rugendo rw’umugaba w’ingabo za Algeria, yagiriye mu Rwanda tariki 20 Gashyantare 2024.”

Tariki 19 Gashyantare 2024,nibwo Gen Saïd yageze mu Rwanda, ahura n’Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga.

Gen Saïd Chanegriha, yahuye na Minisitiri w’Ingabo Juvenal Marizamunda, ndetse abwira itangazamakuru ati “Byari ngombwa ko dushaka uburyo butandukanye twagiriramo ubufatanye, kugira ngo dukemure ibibazo biri imbere, dutekereza ku bibangamiye Afurika n’uturere duturanye. Ibiganiro byacu birakomeje, kandi muri uru ruzinduko imikoranire yacu irongererwa imbaraga."

RDC ihora ishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 wayogoje Uburasirazuba bwayo gusa u Rwanda rwabihakaneye kenshi cyo kimwe n’uyu mutwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa