skol
fortebet

"Ubufaransa nta bushake bwagize mu guhagarika jenoside yakorewe Abatutsi"-Macron

Yanditswe: Thursday 04, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Emmanuel Macron yatangaje ko u Bufaransa n’ibihugu by’inshuti zabwo byo mu Burengerazuba bw’Isi n’ibyo muri Afurika byashoboraga guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko nta bushake byigeze bigira.

Sponsored Ad

Yavuze ibi mbere gato y’uko u Rwanda n’Isi byibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nta na rimwe, mu mateka y’imibanire hagati y’Ubufaransa n’u Rwanda, umukuru w’igihugu cy’Ubufaransa yigeze yemera uruhare rw’igihugu cye muri jenoside yakorewe abatutsi igahitana abarenga miliyoni.

Aba bishwe hagati ya Mata na Nyakanga 1994.

Ku cyumweru tariki ya 7 Mata, umunsi wo kwibuka iyi jenoside ku nshuro ya 30, Emmanuel Macron ntazagera i Kigali - ahubwo azaba ahagarariwe na minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Stéphane Séjourné.

Nk’uko Élysée ibitangaza, ngo perezida w’Ubufaransa azashyira hanze amashusho ku mbuga nkoranyambaga ku munsi wo kwibuka, azibutsa ko"igihe gutsemba burundu abatutsi byatangiraga",umuryango mpuzamahanga wabimenye ntiwagira icyo ukora”kandi ko“ Ubufaransa n’ibihugu bunze ubumwe by’iburengerazuba n’Afurika bashoboraga guhagarika Jenoside ariko nta bushake bagize”.

Ku ya 27 Gicurasi 2021, ubwo yageraga i Kigali, Emmanuel Macron yameye “uruhare” rw’Ubufaransa muri jenoside yakorewe abatutsi. Icyo gihe yatangaje ko Ubufaransa bwatumye “guceceka biganza igihe kinini ntihashakwa ukuri”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa