skol
fortebet

Ubwongereza bugiye guha amafaranga abimwe ubuhungiro kugira baze mu Rwanda

Yanditswe: Wednesday 13, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Abimwe ubuhungiro mu Bwongereza bagiye kuzajya bahabwa kugeza ku bihumbi bitatu by’ama pound (£3.000, arenga miliyoni 4 frw) kugira ngo baze mu Rwanda rwabemereye ubuhungiro.

Sponsored Ad

Uwo mugambi, wavuzwe bwa mbere n’ikinyamakuru The Times, biboneka ko ushaka gusa n’uwari usanzwe aho abimwe ubuhungiro bahabwa amafaranga kugira ngo basubire mu gihugu baje bavamo.

Aya mafranga azaba yemerewe uwo ari we wese dosiye ye yo gusaba ubuhungiro izaba yanzwe n’Ubwongereza.

Ureba cyane abadashobora gusubira mu bihugu baje bavamo.

Minisitiri w’abakozi n’umurimo Kevin Hollinrake yavuze ko guha amafaranga abemeye kujya mu Rwanda ari ’’ugukoresha neza amafaranga y’igihugu’’.

’’Bisaba amafaranga menshi kuruta ayo kugumisha abantu muri iki gihugu kandi bari hano batabyemerewe,’’ niko yabwiye Times Radio.

Ni ukubwira abantu ngo ’Muje hano, ntimushobora kuhaguma mwahaje mu nzira zinyuranye n’amategeko.

Nicyo bivuze. Sinibaza rero ko hari uwagerageza ngo aze hano aje gushaka gusa ibihumbi bitatu by’ama pound (£3.000) yo kujya mu Rwanda.’’

Leta irimo kugerageza gushyira mu bikorwa undi mugambi aho abantu bafatwa nk’abinjiye mu Bwongereza mu nzira zinyuranye n’amategeko bizarangira boherejwe mu Rwanda.

Uwo mwanzuro wari wanzwe n’inkiko, ku makenga y’umutekano mu Rwanda.

Mu gushaka kuvanaho izo nzitizi,leta ubu irimo kugerageza kwemeza mu nteko ishinga amategeko itegeko rizwi nka Safety of Rwanda Bill, ryemeza ko iki gihugu cyo muri Afrika y’iburasirazuba gitekanye.

Abimwe ubuhungiro bahisemo kujya mu Rwanda bazaba bemerewe n’amategeko gukora akazi muri icyo gihugu, ibyo batemerewe mu Bwongereza. Kandi bazongerwa indi mfashanyo bageze mu Rwanda.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa