skol
fortebet

Vatican iracyakomeye ku kwamagana guhindura igitsina no kubyarirwa n’undi muntu

Yanditswe: Tuesday 09, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Vatican yongeye gusubiramo ko irwanya bikomeye guhindura igitsina, kurera abana ababyeyi babyariwe n’abandi bantu, gukuramo inda no gufasha gupfa umuntu urembye ubyifuza.

Sponsored Ad

Mu nyandiko yasohoye yiswe "Dignitas Infinita", imvugo yo mu Kilatini isobanuye "Icyubahiro cy’iteka ryose", ugenekereje mu Kinyarwanda, Vatican yavuze ku zindi ngingo zijyanye n’imibereho, nk’ubucyene, abimukira n’ubucuruzi bw’abantu, nk’ibintu bishobora guteza inkeke ku cyubahiro cya muntu.

Iyo nyandiko yashyizweho umukono na Papa Francis.

Papa akenshi yagiye anengwa n’abakomeye ku bya kera bo muri Kiliziya Gatolika ku cyo babona nko kugira imyifatire yo kwemera ibitekerezo bitandukanye.

Bamwe mu bakomeye ku bya kera bamushinja kwerekeza Kiliziya Gatolika kure cyane ya zimwe mu nyigisho gakondo zayo.

Ariko kuri bamwe b’imyifatire yo kwakira ibitekerezo bitandukanye bo muri Kiliziya Gatolika, bavuga ko Papa yakoze ibihagije mu gushishikariza Kiliziya gutera imbere mu buryo bufatika kuri ibi bibazo.

Mu 2023, Papa Francis yavuze ko abantu bahinduye igitsina (transgender) bashobora kubatizwa muri Kiliziya Gatolika igihe cyose kubabatiza byaba bidateje amahano cyangwa "urujijo".

Mu mwaka ushize, Papa yategetse ibiro bikomeye cyane bya Vatican bishinzwe amahame ya Kiliziya, n’umuyobozi mushya wabyo babanye neza (umuntu we wa hafi), Karidinali Victor Manuel Fernández, gusuzuma urusobe rw’"ibibazo bishya" byugarije abantu ku isi muri iki gihe.

Karidinali Fernández yanenzwe bikomeye kubera igitabo yanditse akanatangaza mu mpera y’imyaka ya 1990, kivuga mu buryo burambuye ku mibonano mpuzabitsina y’abantu.

Nta gushidikanya, ku ngingo nko kubana kw’abatinganyi no ku ruhare rw’abagore muri Kiliziya, Papa yagaragaye nk’umuntu w’imvugo yemera ibitekerezo bitandukanye, yumvikana nk’uteganya gukora impinduka zifatika.

Ariko ku zindi ngingo, Papa Francis yabaye nk’ukuraho urujijo ku ho ahagaze mu buryo budasubirwaho. Imwe mu mvugo zikaze cyane ze ku mahame, yayihariye ingingo ebyiri nk’izo zavuzweho muri iyo nyandiko nshya yemeje.

Mbere, yari yaravuze ko kubyarirwa umwana – aho abashakanye baha undi mugore intanga ngabo n’intanga ngore zabo kugira ngo ababyarire umwana, bizwi nka ’surrogacy’ mu Cyongereza – ari ibintu "biteye ishozi".

Yanavuze ko ayitwa amahame yo guhindura igitsina – ni ukuvuga imitekerereze itemeranya no kuvuga ko igitsina kigenwa gusa n’ibinyabuzima (uko umuntu yavutse) – ari "ingengabitekerezo mbi".

None ubu, inyandiko ’Dignitas Infinita’ yita gukuramo inda "amakuba akomeye cyane ku myifatire", ndetse ivuga ko kubyarirwa n’abandi bantu ari "ibangamirwa" ry’umugore n’umwana.

’Dignitas Infinita’ inashimangira ko igitsina umuntu avukana kibonwa nk’impano, kandi ko igerageza iryo ari ryo ryose ryo kugihindura rishobora guteza ibyago byo kuneshwa n’"ikigeragezo cyo kwigira Imana".

Kunyunyuza imitsi abacyene, abimukira n’abagore, na byo bisobanurwa muri iyo nyandiko nk’ibitutsi (igitutsi) ku cyubahiro cya muntu.

Papa Francis akomeje kugaragaza ko ibivugwa byuko ari umuntu "ugamije impinduka" cyangwa "ukomeye ku bya kera", ari ukuvuga ibintu mu buryo bworoheje cyane (budatanga ishusho ya nyayo).

Francis, w’imyaka 87, yabaye Papa mu 2013. Mu gitabo yanditse avuga ku buzima bwe cyatangajwe mu kwezi gushize, yavuze ko adateganya kuva ku bupapa , ko ateganya kuguma ari Papa mu buzima bwe busigaye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa