skol
fortebet

Imvura nyinshi yatumye umuhanda Muhanga-Ngororero utaba nyabagendwa

Yanditswe: Saturday 20, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Kubera imvura nyinshi yateye umugezi wa Nyabarongo kuzura, umuhanda Muhanga-Ngororero wabaye ufunze by’agateganyo, abawukoresha bagirwa inama yo gukoresha umuhanda Kigali-Musanze-Mukamira-Ngororero.

Sponsored Ad

Mu itangazo Polisi y’igihugu yashyize hanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu,tariki ya 20 Mata,yavuze ko imvura yatumye umuhanda Muhanga-Ngororero utaba nyabagendwa.

Iti: "Turabamenyesha ko kubera imvura nyinshi yateye umugezi wa Nyabarongo kuzura, ubu umuhanda Muhanga-Ngororero wabaye ufunze by’agateganyo.

Muragirwa inama yo gukoresha umuhanda Kigali-Musanze-Mukamira-Ngororero.

Umuhanda nuba nyabagendwa turabamenyesha."

Mu minsi ishize nibwo ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere, Meteo Rwanda, cyatangaje ko hagati ya tariki ya 11 n’iya 20 Mata 2024, hateganyijwe ingano y’imvura iri hejuru gato y’ikigero cy’isanzwe igwa mu Burengerazuba bw’Igihugu mu gihe mu bice bisigaye hazagwa imvura isanzwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa