skol
fortebet

Zimbabwe: Igisirikare kirimo kugenzura igihugu, Mugabe ararinzwe

Yanditswe: Wednesday 15, Nov 2017

Sponsored Ad

Igisirikare cya Zimbabwe nicyo kirimo kugenzura igihugu cya Zimbabwe, Perezida Mugabe ararinzwe. Urubyiruko rwo mu Ishyaka rya Mugabe ZANU PF rwatangaje ko Perezida Mugabe atahiritswe ku butegetsi.
Ibi bibaye nyuma y’ uko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri ibifaru byagaragaye byerekeza mu murwa mukuru wa Zimbabwe Harare.
Bibabye kandi ku munsi wa kabiri umugaba mukuru w’ ingabo za Zimbabwe General Constantine Chiwenga, atangaje ko ibibazo biri muri ZANU PF nibidakemuka , igisirikare (...)

Sponsored Ad

Igisirikare cya Zimbabwe nicyo kirimo kugenzura igihugu cya Zimbabwe, Perezida Mugabe ararinzwe. Urubyiruko rwo mu Ishyaka rya Mugabe ZANU PF rwatangaje ko Perezida Mugabe atahiritswe ku butegetsi.

Ibi bibaye nyuma y’ uko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri ibifaru byagaragaye byerekeza mu murwa mukuru wa Zimbabwe Harare.

Bibabye kandi ku munsi wa kabiri umugaba mukuru w’ ingabo za Zimbabwe General Constantine Chiwenga, atangaje ko ibibazo biri muri ZANU PF nibidakemuka , igisirikare kizakoresha ingufu gifite.

Hari amakuru avuga ko Grace Mugabe, Umugore wa Perezida Mugabe yatawe muri yombi.

Ibi byose bije bikurikira iyirukanwa rya Emmerson Mnangagwa wari Visi Perezida wa Zimbabwe, ubu wahungiye muri Afurika y’ Epfo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa