skol
fortebet

Abadepite ba Amerika babwiye Tshisekedi ko bamushyigikiye bamusaba gukorana

Yanditswe: Thursday 24, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo kuri uyu wa kabiri ushize yunguranye ibitekerezo n’itsinda ry’abadepite b’Abanyamerika, bayobowe n’umurepubulikani, John James n’Umudemokarate, Sara Jacobs .

Sponsored Ad

Ku murongo w’ibyigwa, hariho ibibazo bijyanye n’uburenganzira bwa muntu, umutekano n’ubukungu. John James avuga ko ibi biganiro biri mu rwego rwo"gufasha abaturage ba Congo kungukirwa n’ubutunzi bw’igihugu". Kubera ko, nk’uko yavuze, ngo "umutungo ukomeye wa Congo atari amabuye y’agaciro, ahubwo ari abaturage bayo".

Usibye guharanira ko Abanyekongo bamererwa neza nk’uko mediacongo.net dukesha iyi nkuru ivuga, abadepite bo muri Amerika bongeye kwibutsa Félix Tshisekedi, icyifuzo cy’ubufatanye "bukomeye" hagati ya DRC na Amerika.

Sara Jacobs yagize ati: "Twaje kwerekana ko Amerika ishyigikiye Guverinoma ya DRC no kongera gushimangira akamaro k’umubano wacu twifuza ko warushaho gukomera kandi ushyushye".

Iyi nkuru ikaba ivuga ko John James na Sara Jacobs ari bamwe mu bagize komite ishinzwe ububanyi n’amahanga mu Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa