skol
fortebet

Abakoresha X mu minsi mike bashobora kuzajya bahamagarana hakoreshejwe amajwi n’amashusho

Yanditswe: Thursday 26, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

X yahoze yitwa Twitter irateganya gutangiza uburyo bwo guhamagarana hakoreshejwe amajwi n’amashusho. Elon Musk nyiri uru rubuga nkoranyambaga, yabitangaje yifashishije ifoto yashyize hanze igaragaza uburyo iri koranabuhanga rizaba rikora.

Sponsored Ad

Ifoto Musk yashyize hanze, igaragaza uburyo umuntu azajya yemeza gukoresha uburyo bwo guhamagara ku majwi n’amashusho, yaba ku bantu akurikira, abantu bafite konti ziri “verfied” cyangwa se abandi.

Abantu benshi bahise batangira kumusubiza ko kuri konti zabo batabona aho bazajya bemereza ubwo buryo.

Muri Kanama uyu mwaka, Musk yari yatangaje ko guhamagara ukoresheje amajwi n’amashusho biri kwigwaho kuri X ku buryo bizasiga uru rubuga rukoreshwa ibintu byose umuntu ashaka.

Uburyo bwo guhamagara buzajya bukoreshwa ku bantu bafite ibikoresho birimo iOS na Android kandi ntibizajya bisaba ko umuntu aba afite telefoni.

Muri Nyakanga, Musk yari yahinduye izina rya Twitter ayita X muri gahunda ze zo kugira ngo ibashe gukora byose umuntu yifuza. Ni igitekerezo yagize afatiye kuri WeChat, porogaramu y’Abashinwa yemerera abayikoresha kuba baganira ariko bikageza n’aho bashobora kwishyurana bayikoresheje.

Uburyo bwo guhamagara hakoreshejwe amajwi, bivugwa ko buzaba bukoreshwa n’abantu bishyura serivisi za X

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa