skol
fortebet

Abaministre b’Ibihugu bya BRICS bifuza ko isi yitandukanya n’Uburengerazuba ikaba nshya

Yanditswe: Friday 02, Jun 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abaminisitiri b’ububanyi n’Amahanga b’ibihugu bya BRICS bateraniye muri Afrika y’Epfo basabye ko isi yakubakwa bushya ikitandukanya n’ibihugu byo mu Burengerazuba birangajwe imbere n’America.

Sponsored Ad

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Afrika y’Epfo , Naledi Pandor yavuga ko itsinda ryabo rije guhangana n’isi irimo ubusumbane ,umutekano muke kubera ibibazo bya Politiki , byose bigamije kuyicamo ibice kubera inyungu za bamwe.

BRICS ni ihuriro ry’ibihugu biri gukataza mu bukungu aribyo: Brazil (Brezili), Russia (Uburusiya), India (Ubuhindi), China (Ubushinwa) na South Africa (Afrika y’Epfo).

Kubera ibirego umunyamuryango wabo w’Uburusiya aregwa nyuma yo gusoza intambara kuri Ukraine byagiye bidindiza ibiganiro byabo.

Urukiko mpuzamahanga mpana byaha (CPI/ICC) rwasohoye impapuro zo guta muri yombi Putin w’Uburusiya, kandi Afurika y’Epfo iri mu masezerano yasinywe n’uru rukiko yo kubahiriza ibyo basaba. Gusa vubaha basohoye ingingo yo kurengera abategetsi bitabiriye inama ya Brics by’igihe gito nk’uko biteganijwe mu itegeko ryabo.

Bamwe babona ko BRICS ari itsinda rije guhanga na G7 y’ibihugu bikize kurusha ibindi ku isi nayo iherutse guteranira Hiroshima mu Buyapani aho yikomye cyane Uburusiya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa