skol
fortebet

Bugesera: Abasigajwe inyuma n’amateka ntiborohewe n’izara ibugarije

Yanditswe: Saturday 20, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abasigajwe inyuma n’amateka mu Murenge wa Nyamata, mu Kagari ka Kanazi mu Mudugudu wa Nyarugati II, barataka inzara no kuba mu mibereho mibi, bagasaba ubuyobozi kubagoboka.

Sponsored Ad

Bamwe muri bo babwiye UMUSEKE ko bari mu buzima bugoye, ndetse inzara ibarembeje bityo ko ubuyobozi bwagira icyo bukora.

Ngo babayeho mu buzima bubi cyane, inzara irabica bamwe muri bo kandi ngo baranabashyingura kuko hari igihe bamara n’icyumweru ntawe ukoze ku munwa (batariye).

Ibi byose ngo biraterwa n’uko bahahiraga mu kubumba inkono .ariko kugeza ubu uyu mwuga wabo ntugishoboka ari nayo mpamvu kwitunga byababereye imbogamizi.

Aba baturage barasaba ko bafashwa bakabona inkunga y’ibyo kurya ndetse bagafashwa no kuva mu mibereho mibi barimo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kanazi, Niyikora Alexis, yavuze ko basuye aba baturage basanga nta kibazo bafite nubwo bo bakomeza gushimangira ko bashonje cyane.

Avuga ko mu guhangana n’imibereho mibi ibugarije, bagarura abana mu ishuri aho bahabwa ifunguro ryo ku manywa na nimugoroba batashye.

Nubwo ubuyobozi butemera ko aba baturage bafite ibibazo, ubwo Umunyamakuru yabasuraga, bamugaragarije imibereho barimo irimo no kuba batagira uburiri, amazi meza, gusenyuka kw’inzu n’ibindi ubona ko bikiri inzitizi ku iterambere ryabo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa