skol
fortebet

Burundi: Col. Nkurikiye usanzwe akuriye Gereza ya Murembwe batawe muri yombi

Yanditswe: Thursday 10, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Lt. Col. Patrice Nkurikiye wo mu Gipolisi cy’u Burundi, akaba n’Umuyobozi wa Gereza Nkuru ya Murembwe, mu Ntara ya Rumonge (mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’u Burundi) hamwe n’abakozi babiri bo muri serivisi z’ubucamanza muri iyi gereza batawe muri yombi.

Sponsored Ad

Bakurikiranweho kuba bararekuye abantu umunani bakekwaho kuba baragize uruhare mu bwicanyi bwahitanye ubuzima bw’abantu bagera ku icumi bo mu ntara bituranye ya Bururi muri Gicurasi umwaka ushize.

Urukiko Rwisumbuye rwa Bururi rwari rwemeje irekurwa ry’agateganyo ry’abantu 8 kuri 16 bakurikiranwe muri uru rubanza ku wa Mbere ushize nk’uko amakuru dukesha SOS Media Burundi avuga.

Icyakora, ubushinjacyaha ku biro by’ubushinjacyaha i Bururi bwahise bujurira.

Amakuru aturuka hafi ya Gereza Nkuru ya Murembwe yemeza ko umuyobozi w’iyi gereza hamwe n’abo bakozi bombi barekuye abo bagororwa batitaye ku cyemezo cy’ubushinjacyaha cyo gukomeza kubafunga.

Ku wa Kabiri, abo uko ari batatu batawe muri yombi n’umushinjacyaha mu rukiko rw’ubujurire rwa Bururi bajyanwa muri kasho ya polisi mu ntara. Amakuru aturuka mu bucamanza i Bururi avuga ko baraye ijoro rya mbere muri iyi gereza.

Hagati aho, abantu 8 bose bivugwa ko bagize uruhare mu bitero by’imihoro byahitanye ubuzima bw’abantu bagera ku icumi muri Gicurasi bongeye gutabwa muri yombi.

Abandi umunani bakekwaho kuba baragize uruhare muri ubwo bwicanyi, barimo umucuruzi ukomoka mu murwa mukuru w’intara ya Bururi, baracyafungiwe muri Gereza Nkuru ya Murembwe i Rumonge.

Urukiko rukuru rwa Bururi ntabwo rwari rwategetse ko bo barekurwa by’agateganyo. Abacamanza basanze hari ibimenyetso bihagije bibashinja kugira ngo bakomeze gufungwa.

Mu kwezi kwa Gicurasi, umurwa mukuru w’intara ya Bururi n’inkengero zawo byahuye n’ihungabana ry’umutekano rikabije muri rusange.

Abagabo bitwaje imihoro bakwirakwije iterabwoba, bica kandi bakomeretsa inzirakarengane mu ngo bakoresheje imihoro ndetse abandi bakabategera mu nzira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa