skol
fortebet

Burundi:Perezida Ndayishimiye yamaganye abavuga ko Abaturage be bakennye

Yanditswe: Monday 17, Apr 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ubwo yifatanyaga n’abatuye be muri Komini Mishiha, intara ya Cankuzo, mu muganda wo ku itariki ya 15 Mata 2023 Perezida Ndayishimiye yibasiye abavuga ko Abarundi bakennye.

Sponsored Ad

Ubwo yifatanyaga n’abatuye be muri Komini Mishiha, intara ya Cankuzo, mu muganda wo ku itariki ya 15 Mata 2023 Perezida Ndayishimiye yibasiye abavuga ko Abarundi bakennye.

Abavuga ibyo ngo bagapimira ubukene ku idolari, we akabona barabaswe n’ubukoloni.

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, aremeza ko Umurundi utuye mu cyaro nta madolari akeneye kuko no mu gihe yayabona ntacyo yayamaza.

Ndayishimiye yagize ati: “Ukumva umuntu aravugira kuri radiyo, abwira umwenegihugu w’i Mishiha ngo ubukene buratwishe ngo kuko nta munyamishiha winjiza amadolari 425 ku mwaka, ngo yishwe n’inzara. Ariko murumva icyo gicucu yemwe? Uw’i Cendajuru ayo amadolari ayakoresha iki? Uriya mugabo wabivuze i Cendajuru ntahazi.”

Yasobanuye ko umuntu wavuze ko i Cendajuru bishwe n’inzara aba mu murwa mukuru w’ubukungu, Bujumbura. Gusa ntabwo yavuze amazina ye.

Perezida w’u Burundi yavuze ko bitumvikana kuba umuntu avuga ko Umurundi akennye, nyamara atabwirirwa cyangwa ngo aburare, asaba abo muri Mishiha kujya bamagana ababibabwira nka Satani. Ati: “Umuntu uzaka akakubwira ko ukennye, kandi wowe uzi ko ukize, ujye umubwira uti ‘Toka Satani’!”

Perezida Ndayishimiye yaherukaga kwibasira Gabriel Rufyiri uyobora umuryango OLUCOME urwanya ruswa no kunyereza umutungo, nyuma yo kumusaba kugabanya ibiciro. Muri Werurwe 2023, yamwise umunebwe uvuga gusa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa