skol
fortebet

Guterres yaciye integer ibihu bya Afurika birambirije ku binyampeke Putin yemeye

Yanditswe: Monday 31, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (ONU) abona ko ibinyampeke Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya aherutse kwemerera bimwe mu bihugu bya Afurika ari nk’ibihendabana.

Sponsored Ad

Mu nama yahuje u Burusiya na bamwe mu bakuru b’ibihugu bya Afurika, yabereye mu mujyi wa Saint Petersburg, Putin yabasezeranyije ko igihugu cye kizaha ibyo bayoboye impano y’amatoni ibihumbi y’ibinyampeke.

Ni impano yemeye nyuma y’aho afashe icyemezo cyo gukura u Burusiya mu masezerano yabwo na Ukraine yo kurekura ibinyampeke byaheze ku byambu kubera intambara, bikajyanwa ku isoko mpuzamahanga. Yasobanuye ko impamvu yabimuteye ari uko urundi ruhande hari ibyo rutari kubahiriza.

Guterres mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru i New York kuri uyu wa 31 Nyakanga 2023, yatangaje ko iminsi 10 yonyine nyuma y’aho u Burusiya bwikuye muri aya masezerano, ibiciro by’ibinyampeke ku isoko mpuzamahanga byazamutseho 10%.

Uyu muyobozi yasobanuye ko aya masezerano yari gutuma harekurwa toni z’ibinyampeke zibarirwa mu mamiliyoni, bityo rero ngo impano Putin yemereye ibihugu byo muri Afurika ni nke cyane.

Aya masezerano yari yarashyizweho umukono muri Nyakanga 2022, bigizwemo uruhare na Turukiya ndetse na UN. U Burusiya bwayavuyemo hamaze koherezwa toni 33 z’ibinyampeke, gusa bwizeza ko ibitarubahirijwe nibyubahirizwa, buzayasubiramo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa