skol
fortebet

Haiti: Bongeye kwibasirwa n’Imyuzure yahitanye 51,imiryango ibihumbi nayo iri mu kaga

Yanditswe: Friday 09, Jun 2023

featured-image

Sponsored Ad

Imvura nyinshi yaguye muri Haiti mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Kamena, imaze guhitana ubuzima bw’abantu 51 abandi 140 barakomereka, mu gihe abandi 18 baburiwe irengero nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bwa ‘Civil Protection Directorate’.

Sponsored Ad

Imvura nyinshi yaguye yatumye imigezi yuzura cyane, imisozi icikamo inkangu, bigira ingaruka ku miryango 39,459 n’abantu ibihumbi bava mu byabo.

Inkuru yanditswe n’ikinyamakuru AA (aa.com.tr) ku wa Gatatu tariki 7 Kamena 2023, ivuga ko iyo mvura yateje ibibazo by’imyuzure muri Haiti yatangiye ku wa Gatanu tariki 2 ikomeza kwiyongera kugeza mu mpera z’icyumweru, bituma abantu batangira guhunga bava mu byabo, cyane cyane mu bice byo mu burengerazuba, mu majyepfo y’uburasirazuba, mu bice byo hagati n’ahandi.

Ku Cyumweru tariki 4 Kamena 2023, Guverinoma y’icyo gihugu yatangaje ko abapfuye bazize imyuzure ari 15, ariko ku wa mbere imibare iriyongera igera kuri 42, ubu bakaba bamaze kuri 51.

Abinyujije ku rubuga rwa Twitter, Minisitiri w’intebe wa Haiti, Ariel Henry, yavuze ko arimo gukorana n’imiryango itandukanye harimo n’imiryango mpuzamahanga ikorera muri icyo gihugu, kugira ngo bafashe abaturage bahuye n’ibiza kubona iby’ibanze bakeneye.

Uretse iyo myuzure yahitanye abantu abandi bagakomereka ndetse abandi bakaburirwa irengero, hari n’umutingito wari ufite ubukana bwa 4.9 wibasiye amajyepfo y’uburengerazuba bw’icyo gihugu, na wo bivugwa ko wishe abantu 4 n’abakomeretse bataramenyekana umubare.

Uretse ibyo biza, igihugu cya Haiti kimaze iminsi cyugarijwe n’ibibazo bitandukanye, birimo ubukene bukabije, ibibazo bya politiki bikurura umutekano muke n’udutsiko tw’amabandi duhohotera abantu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa