skol
fortebet

Ibisa n’amayobera mu butayu bumaze imyaka myinshi kurusha ubundi bwose ku isi

Yanditswe: Wednesday 17, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Africa ku nkombe z’inyanja ya Atlantika, Ubutayu bwa Namib ni hamwe mu hantu humagaye cyane kurusha ahandi ku isi.

Sponsored Ad

Namib bisobanuye “ahantu hatari ikintu na kimwe” mu rurimi rwaho rwa Namba, aha hantu hameze nko ku mubumbe wa Mars hari amabimba manini cyane y’umucanga wo mu butayu, imisozi y’ibitare, n’imirambi y’amabuye, ni ubutayu bwa kilometero kare 81,000 bukora ku bihugu bitatu.

Ku myaka miliyoni 55 ibarwa ko bumaze, Namib ifatwa nk’ubutayu bumaze imyaka myinshi kurusha ubundi bwose ku isi (ubutayu bwa Sahara bibarwa ko bumaze imyaka hagati ya miliyoni ebyiri na zirindwi gusa).

Mu gihe cy’impeshyi ubushyuhe busanzwe buba buri kuri degere celicius 45 mu gihe ijoro rikonja bikomeye cyane, ni hamwe mu hantu hafatwa nk’ahadashoboka na busa guturwa kuri uyu mubumbe.

Nyamara, uko imyaka yagiye ishira, hari amoko y’ibinyabuzima yahagize imuhira – maze bituma haboneka ibintu by’imiterere idasanzwe n’ubu abahanga batarasobanukirwa.

Ubutayu bwa Namib bufite uburebure burenga kilometero 2,000 kuva mu majyepfo ya Angola ugaca muri Namibia kugera mu majyaruguru ya Africa y’Epfo.

Ku mwaro w’inyanja muri Namibia hari ahareshya na 160km aho ubu butayu bugarukira neza neza ku nkombe z’inyanja. Ishusho y’iri huriro ni umwihariko kandi ni urukererezabagenzi, iboneka nk’igitangaza kitari henshi ku isi.

Hari inyamaswa zihashoboye

Ibice byumagaye cyane bya Namib bigira igipimo rusange cy’imvura ya milimetero 2 gusa ku mwaka. Hashobora kandi gushira n’imyaka nta na gacye kaguye.

Ariko mu kuboneka kudasanzwe inyamaswa nk’impyisi, intarangwe (guépards/Cheetahs), inyoni za ostriches/autruches, imparage, impala, n’ingeragere zaremye uburyo zibasha kuba muri ubu buzima bukomeye cyane bwo muri ubu butayu.

Ostriches zizamura ubushyuhe bw’umubiri wazo kugira ngo bigabanye uko zitakaza amazi, imparage zo mu misozi yaho zibasha kurira, naho ingeragere zaho zishobora kumara ibyumweru zitanyoye amazi kubera kurya ibimera biyafite nk’imizi n’ingeri z’ibimera.

‘Amarembo y’ikuzimu’
Hamwe mu hantu hakarishye cyane muri ubu butayu bw’intaturwa bwa Namib ni ahantu hareshya na 500km hari amabimba manini y’umucanga n’amato yatawe cyera cyane ku nkengero z’inyanja ya Atlantika hazwi cyane nka Skeleton Coast.

Aha hahera mu majyepfo ya Angola kugeza hagati muri Namibia, izina ryaho riva ku bisigazwa byinshi byinshi by’amagufa y’amafi ya rutura (whales/baleines) ari aho ku mwaro hamwe n’amato hafi 1,000 yatawe cyera cyane, byose bihamaze imyaka amagana.

Aka gace ka Skeleton Coast gakunze kuba kabuditse ibicu bitsitse, biva ku mivumba ikonje y’inyanja ya Atlantika iza igasekurana n’umwuka ushyushye uvuye mu butayu bwa Namib.

Ibi bicu bituma amato agorwa cyane no kunyura aha hantu, kandi abantu bacye batuye hafi aho bitwa aba ‘San’ bahita “ubutaka Imana yaremye irakaye”.

Agenda n’ubwato ku nkengero z’iburengerazuba bwa Africa, umushakashatsi wo muri Portugal Diogo Cão yahagaze igihe gito kuri Skeleton Coast mu 1486.

Nyuma y’uko Cão n’abagabo bari kumwe nawe bahashinze umusaraba ariko inkubi z’umuyaga wuzuye umucanga n’ikirere kibi cyane cya hano byatumye bahita bihutira gusubira mu nyanja, gusa basiga bahabatije izina ryamenyekanye cyane; “Amarembo y’Ikuzimu” .

Iyobera ritarasobanuka

Nyuma y’imyaka y’amapfa akabije, ibyatsi bya za nziga z’amayobera bishobora kuma ndetse bikavaho bigashiraho. Maris asobanura ko igitangaje cy’aha hantu ari uko iyo imvura iguye, ako kanya “nk’ibidasanzwe” za nziga zihita zigaruka.

Kubwa Marais, ubushakashatsi kuri izi nziga za Namib muri rusange bwibanze ku bice bimwe na bimwe by’ubu butayu. Yemera ko kugira ngo hazamenyekane neza uburyo izi nziga zibaho bizasaba kwagurira ubu bushakashatsi mu bice byose by’imiterere y’ubu butayu.

Marais atekereza ko ibi bintu bidasanzwe bitatse ubu butayu biterwa n’ibintu byinshi. Ariko kumenya neza ibyo ari byo kugeza ubu biracyari inshoberabahanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa