skol
fortebet

Ingofero ya Napoléon Bonaparte yagurishijwe akayabo kadasanzwe mu cyamunara

Yanditswe: Monday 20, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ingofero yambawe n’umwami w’abami Napoléon Bonaparte ubwo yari ayoboye Ubufaransa mu kinyejana cya 19 yagurishijwe miliyoni 1.9 z’ama-euro mu cyamurana i Paris mu Bufaransa.

Sponsored Ad

Ayo uyashize mu mafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 2 FRW.

Iyo ngofero yahabwaga agaciro kari hagati y’ama Euro-600.000 na 800.000.

Umuntu wayiguze ntaramenyekana.

Abize amateka bavuga ko iyo ngofero y’abanyacyubahiro ari ikintu cyarangaga Napoléon. Ukuntu yayambariraga ku ruhande byatumaga bose bamumenya ari ku rugamba.

Mu myaka yabayeho, yatunze ingofero zagera ku 120. Ariko haba hasigaye 20 gusa - nyinshi zikaba zifitwe n’amazu ndangamurage y’abikorera.

Iyi ngofero yarimo igurishwa iri kumwe n’ibindi bikoresho byaranze Napoléon byegeranyijwe n’umuntu wari ufite inganda wapfuye mu mwaka ushize.

Uwateguye iyo cyamunara Jean Pierre Osenat yagize ati: "Abantu bazi iyo ngofero bose. Bayibonye ku rubuga rw’intambara, bahita bamenya ko Napoléon ari ho ari.

"Igihe atabaga ari mu by’akazi, yayambara ku mutwe cyangwa akayifata mu ntoki, kandi rimwe na rimwe yayijugunyaga hasi. Yari ishusho, iranga umwami w’abami."

Abateguye iyo cyamunara bemeza ko iyo ngofero iva ahantu hubashywe cyane, yagumye mu muryango w’uwahoze ari umucungamutungo mu ngoro ya Napoléon.

Iyo ngofero yatejwe cyamunara n’inzu y’ubucuruzi Osenat i Fontainebleau ifite ikimenyetso Napoléon yayishizeho mu 1815, igihe yarimo arambuka ikiyaga Mediterane avuye mu buhungiro ku kirwa cyitwa Elbe ajya ahitwa Antibes, aho mbere yagarutse ku butegetsi akanya gato.

Mu bindi bikoresho bigurishwa harimo isahani y’ifeza yibwe mu modoka ya Napoléon nyuma yo gutsindirwa i Waterloo mu 1815 hamwe n’agasandugu gakozwe mu giti, inzembe,uburoso bw’amenyo bukozwe mu ifeza, umukasi hamwe n’ibindi bintu yari atunze.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa