skol
fortebet

Inyama z’inka ziri kubona umugabo zigasiba undi I Goma

Yanditswe: Friday 05, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Igiciro cy’inyama z’inka cyiyongereye cyane mu minsi yashize aho ikiro cyavuye ku madolari ya Amerika 3 kigera kuri 6 mu masoko yo mu mujyi wa Goma (Kivu ya ruguru).

Sponsored Ad

Nk’uko byatangajwe n’abacuruzi bahuriye muri Société Abattoir de Goma (SABAGO), ku wa gatatu tariki ya 3 Mata,ngo inyeshyamba za M23 zigenzura agace ka Masisi ni zo shingiro ry’ubwo bwiyongere bw’igiciro.

Amakuru amwe avuga ko izo nyeshyamba zisoresha ​​umusoro w’amadolari ya Amerika 20 kuri buri nka zijya mu mujyi wa Goma.

Ibi bituma abacuruza inka bonger igiciro ku masoko.

Umwe mu batanze ubuhamya yagize ati: “Inka zituruka mu nzuri nyinshi i Mushaki Ngungu n’izindi, uyu munsi ntabwo zaje kubera intambara. Abacuruzi bahisemo kugenda inzu ku yindi kubera impamvu z’umutekano wabo. Mu turere twigaruriwe na M23, kugirango winjize inka, ugomba kwishyura 20 USD. Ibi bituma abacuruzi bongera igiciro kugira ngo bagaruze amafaranga yakoreshejwe."

Kugira ngo bakwepe umusoro, bamwe bahitamo kunyuza inka zabo mu kiyaga cya Kivu.

Usibye igiciro cy’inyama z’inka cyamaze kuzamuka, inka nzima yavuye ku madolari 300 igera kuri 700 USD cyangwa 750 USD mu mujyi wa Goma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa