skol
fortebet

Jack Ma washinze Alibaba yabonetse nyuma y’igihe kinini atagaragara

Yanditswe: Monday 27, Mar 2023

featured-image

Sponsored Ad

Jack Ma washinze ikigo Alibaba, wari umaze igihe aboneka gacye cyane mu ruhame mu myaka itatu ishize, yabonetse ku ishuri riri i Hangzhou mu Bushinwa, nk’uko amakuru abivuga.

Sponsored Ad

Jack Ma washinze ikigo Alibaba, wari umaze igihe aboneka gacye cyane mu ruhame mu myaka itatu ishize, yabonetse ku ishuri riri i Hangzhou mu Bushinwa, nk’uko amakuru abivuga.

Uyu mugabo w’imyaka 58 ntiyakunze kuboneka kuva yanenga abashinzwe ubukungu bw’Ubushinwa mu 2020.

Jack Ma ni we muntu ukomeye cyane mu batunze za miliyari mu Bushinwa wari uherutse kubura mu kwibasira guheruka kuri ba rwiyemezamirimo mu ikoranabuhanga.

Ikinyamakuru South China Morning Post kivuga ko aherutse kugaruka mu Bushinwa nyuma y’igihe kirenga umwaka ari mu mahanga.

Iki kinyamakuru cy’ikigo cye Alibaba kivuga ko yahagaze gato muri Hong Kong, aho yahuye n’inshuti ze, kandi ko yasuye Art Basel, imurikagurisha mpuzamahanga ry’ubugeni mu Busuwisi.

Cyongeraho ko Jack Ma yariho agenda mu bihugu bitandukanye yigira ku ikoranabuhanga mu buhinzi ryabyo, ariko ntikivuga impamvu atigeze agaragara mu ruhame mu myaka ishize.

Ma, wahoze ari umwalimu w’icyongereza, yahuye n’abakozi anasura ibyumba by’amashuri ku ishuri rya Yungu muri Hangzhou, umujyi Alibaba ifitemo ikicaro gikuru.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa