skol
fortebet

Kenya: Umugenzuzi w’imari ya leta yavumbuye abakozi hafi 1000 bahembwa batabaho

Yanditswe: Wednesday 16, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta mu gihugu cya Kenya yashyize ahagaragara icyuho muri gahunda y’imishahara ya guverinoma y’Intara ya Nairobi, ahasanzwe abakozi ba baringa bakabakaba 1000.

Sponsored Ad

Raporo kuri Nyobozi ya Guverinoma y’Intara mu mwaka w’ingengo y’imari 2021/2022, yerekana ko imishahara yagiye ihabwa abakozi batagaragara mu bitabo ibyo ari byo byose cyangwa ku lisiti zo guhemberwaho.

Raporo ivuga ko intara yari ifite abakozi 4.897 nk’uko iyi nkuru dukesha Nairobinews ivuga.

Nyamara, iyi mibare byasanzwe itandukanye cyane n’indi yatanzwe yerekana abakozi 5.884, bisobanuye ko abakozi 987 bose bahembwaga batabaho.

Ibisobanuro by’Ubuyobozi kuri icyo kinyuranyo ni uko ngo umubare ugaragara mu nyandiko zabo washingiye ku bakozi bakoreshwaga n’intara kandi ko abakozi b’inyongera ari aboherejwe na guverinoma y’igihugu.

Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta ariko yavuze ko n’ibi bisobanuro, Intara itigeze iha ibiro bye mu gihe cy’ubugenzuzi urutonde rw’abakozi b’inyongera boherejwe mu Ntara na Guverinoma y’igihugu nk’uko bivugwa.

Raporo iragira iti: “hatabonetse urutonde rw’abakozi b’inyongera, ntibyashobokaga kwemeza ko abakozi magana cyenda na mirongo inani na barindwi (987) bari mu bakozi bemewe bo mu Ntara.”

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ntiyagaragaje umubare w’amafaranga guverinoma y’intara yagiye yishyura abo bakozi ba baringa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa