skol
fortebet

Kenya: Yahisemo kugurisha impyiko ye ngo yikure mu bukene bukabije

Yanditswe: Friday 27, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo wo muri Kenya, abinyujije muri videwo yashyize ku rubuga rwa X izwi cyane nka Twitter, yavuze ko ashaka umukiriya wamugurira impyiko ye kuri Miliyoni 350 z’Amashilingi ya Kenya, ni ukuvuga agera hafi kuri Miliyari eshatu z’Amafaranga y’u Rwanda, kugira ngo ashobore kwikura mu bukene bumwugarije.

Sponsored Ad

Uwo mugabo yavuze ko kubera ukuntu ubuzima bukomeje kugenda buhenda cyane muri Kenya, bituma agorwa cyane no gushobora kwishyurira abana be amashuri, ibyo bibazo ngo bikaba ari byo byatumye afata icyemezo cyo gutangira gushaka uwagura impyiko ye kuri Miliyoni 350 z’Amashilingi ya Kenya.

Gusa, bamwe mu babonye iyo videwo y’uwo mugabo uvuga ko ashaka umukiriya ugura impyiko ye, bamugiriye inama yo kureka icyo gikorwa ashaka gukora, kuko yaba akoze igikorwa gishobora kugira ingaruka zitakosorwa ku buzima bwe, mu gihe ibibazo by’ubukene afite ubu, byo bishobora kuzarangira mu gihe runaka.

Abanya-Kenya benshi babinyujije kuri urwo rubuga nkoranyambaga bagaragajwe ko bakozwe ku mitima n’icyemezo uwo mugabo yafashe, bamwe batangira kumwingingira ko atagishira mu bikorwa kuko kuko ibibazo by’ubukene afite ari ibintu bishira.

Hari kandi abagaragaje ko bumva bitangaje cyane ndetse ko binateye ubwoba kubona uwo mugabo atangaza umugambi afite wo kugurisha impyiko ye kugira ngo ashobore gukemura ibibazo by’amafaranga afite muri iki gihe.

Uwo mugabo yavuze ko yaganiriye n’umugore we, bakemeranya ko icyemezo cyo kugurisha iyo mpyiko cyaba ari cyiza mu rwego rwo kugira ngo bashobore gukomeza kubaho no kurihira abana babo amashuri.

Yagize ati, “ Nafashe icyemezo cyo kugurisha impyiko yanjye imwe, kuko abana banjye bafite ibibazo bitandukanye harimo no kuba babura amafaranga y’ishuri n’ibindi bibazo biterwa n’uko ubuzima buhenze cyane, ndashaka ko bagira ubuzima bwiza. Naganiriye n’umugore wanjye twemeranya ko nagurisha impyiko yanjye imwe”.

Umwe mu bakoresha X witwa Sholla, yagize ati, " Ntuzagurishe impyiko zawe" .

Ken Di Majuto, we yagize ati, " Nubwo ubuzima bwaba buhenze bute ntuzabikore".

Charles Mwabili Harry we yagize ati, " Abanya-Kenya baranzwe n’ibibazo kandi barashaka kubaho cyane”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa