skol
fortebet

Libya: Derna yashegeshwe n’imyuzure yashyinguye abapfuye mu mva rusange

Yanditswe: Wednesday 13, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Imirambo yakuwe mu myuzure wakumunzuye ibice bimwe by’umujyi uri ku cyambu cy’umugi wa Derna mu burasirazuba bwa Libya, yashyinguwe mu mva rusange.

Sponsored Ad

Abantu nibura 2,300 barapfuye ubwo ku cyumweru amazi y’imyuzure ameze nka tsunami yakumunzuraga mu mujyi wa Derna, nyuma yuko urugomero rusandaye mu nkubi y’umuyaga uvanze n’imvura nyinshi, inkubi yiswe Storm Daniel.

Imashini yacukuye mu irimbi, aho abapfuye bashyizwe mu mifuka n’ibiringiti bashyingurwa bari hamwe.

Mu gihe byatangajwe ko abantu 10,000 baburiwe irengero, umubare w’abapfuye byitezwe ko wiyongera.

Mohammed Qamaty, umukorerabushake i Derna, yavuze ko abakora ubutabazi bakirimo gushakisha abapfuye.

Yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ati: "Dusabye urubyiruko rw’Abanya-Libya, uwo ari we wese ufite impamyabushobozi cyangwa ubundi bumenyi mu buvuzi, ko rwose baza bakadufasha.

"Ntidufite abaforomo bahagije, ducyeneye ubufasha".

Hari imfashanyo yatangiye kuhagera, irimo iyatanzwe na Misiri, ariko ibikorwa by’ubutabazi byakomwe mu nkokora n’uko ibintu bimeze muri Libya mu rwego rwa politiki, aho igihugu cyacitsemo ibice bibiri biyobowe na guverinoma ebyiri z’abacyeba.

Amerika, Ubudage, Iran, Ubutaliyani, Qatar na Turukiye, ni bimwe mu bihugu byavuze ko byohereje cyangwa byiteguye kohereza imfashanyo.

Umujyi wa Derna, uri ku ntera ya kilometero hafi 250 mu burasirazuba bw’umujyi wa Benghazi ku nkombe, ukikijwe n’imisozi yo mu karere Jabal Akhdar karumbuka (isi imera, mu Kirundi).

Uwo mujyi wahoze ari wo ukorerwamo n’intagondwa zo mu mutwe wiyita Leta ya Kisilamu (IS) muri Libya, nyuma y’ihirikwa rya Gaddafi. Nyuma y’imyaka micye, izo ntagondwa zahakuwe n’igisirikare cy’igihugu cya Libya, aba bakaba ari abasirikare ba Jenerali Khalifa Haftar ukorana n’ubutegetsi bwo mu burasirazuba.

Gen Haftar yavuze ko abategetsi bo mu burasirazuba ubu barimo kugenzura ibyangiritse byatewe n’imyuzure, kugira ngo imihanda yongere kubakwa n’amashanyarazi asubizweho, kugira ngo bifashe mu bikorwa by’ubutabazi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa