skol
fortebet

Marco Bizzarri wari uyoboye imyaka 8 ikigo cya Gucci yasezeye

Yanditswe: Thursday 27, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ikigo gifite inzu zikomeye mu mideli, Kering Group cyatangaje ko Marco Bizzarri, wari umaze imyaka umunani ayobora inzu y’imideli ya Gucci yeguye.
Marco Bizzarri wayoboye Gucci kuva mu 2015 azarangiza inshingano ze nk’umuyobozi ku wa 23 Nzeri 2023, umwanya yari afite uzaba ufashwe na Jean-François Palus usanzwe ari Umuyobozi wa Kering.
Kering Group ni ikigo kibumbiye hamwe inzu z’imideli zikomeye nka Balenciaga, Bottega Veneta, Gucci, Alexander McQueen na Yves Saint Laurent.
Iki kigo (...)

Iki kigo cyatangaje ko cyakoze impinduka kugira ngo gikomeze kwagura ibikorwa bya Gucci hirya no hino ku Isi no kurushaho gukora ibikoresho byo ku rwego rwo hejuru.

Imibare yasohowe na Gucci igaragaza ko mu mwaka wa 2022 iyi nzu y’imideli yungutse miliyari 22$ , ikaba ishaka ko azamuka ku kigero cyo hejuru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa