skol
fortebet

Museveni yongeye kwibasira Bank y’Isi yahagaritse inkunga ku gihugu cye

Yanditswe: Friday 18, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa Uganda Yoweri Museveni yongeye kunenga Bank y’Isi ku cyemezo iherutse gufatira Uganda cyo kuyikuriraho inkunga.

Sponsored Ad

Ni nyuma y’uko Perezida Museveni asinye itegeko rihana Abatinganyi mu gihugu cye, icyemezo amahanga yafashe nk’ikibangamiye uburenganzira bw’ikiremwa muntu.

Museveni yibukije abafashe icyo cyemezo ko bahubutse kandi ko ngo ntacyo gishobora guhindura ku byemezo Uganda yafashe nk’igihugu cyigenga.

Ati” Bank y’Isi yaribeshye cyane sinzi niba yaribwiraga ko icyemezo nka kiriya cya kanga Unganda?”

Ni ubutumwa Perezida Museveni yanyujije kurubuga rwe rwa X (icyahoze ari Tweeter) kuri uyu wa kane yerekana Bank y’Isi nk’iya hubutse no kwigira abarwanyi batazi aho kugarukira nyamara nta n’imbaraga bafite.

Mu cyumweru gishize, iyi Bank y’Isi nibwo yakuyeho inkunga yageneraga Uganda kubera itegeko rikumira Abatinganyi ryasinywe muri Gicurasi 2023 ngo ritajyanye n’imigirire igenga abanyamuryango bayo.

Mu kubasubiza,Perezida Museveni yashinje Bank y’Isi gushaka gushyira igitutu ku gihugu cye yitwaje guhagarika inkunga, abibuza ko bafite ubushobozi bwo kubaho iyo nkunga idahari.

Guhagarika iyo nkunga nko ni intangiriro nziza kuri Uganda zo kwiga kwigira,kugabanya imyenda y’amahanga no kubaka ubukungu bw’Igihugu buhamye kandi budafite uwo bushingiyeho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa