skol
fortebet

Namibiya: Leta yahagaritse gutumiza inyama z’inkoko muri Afurika y’Epfo

Yanditswe: Thursday 28, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Namibiya yahagaritse ibijyanye no gutumiza inkoko nzima, n’izindi nyoni hamwe n’inyama zazo muri Afurika y’epfo.

Sponsored Ad

Ni nyuma y’uko muri iki gihugu gituranyi habonetse ibicurane byandura cyane bizwi nka HPAI. Icyo cyemezo cyahise cyubahirizwa kuzageza hagize ikindi gitangazwa.

Afurika y’epfo irimo guhura n’ikibazo gikomeye cy’icyorezo cyibasiye ibiguruka ku buryo sosiyeti itunganya inyama, Quantum Foods (QFHJ.J), yavuze ko mu cyumweru gishize hapfuye inkoko zigera muri miliyoni ebyiri.

Indi sosiyete nayo yo muri Afurika y’epfo itunganya inyama z’ibiguruka, Astral Foods (ARLJ.J), yavuze ko igihombo cyose ku bijyanye n’icyorezo cy’ibicurane by’ibiguruka cyamaze kugera kuri miliyoni 11 n’igice z’amadolari.

Ku kigereranyo, Namibiya isanzwe ikoresha amatoni 2.500 y’inyama z’inkoko buri kwezi, itumiza hanze, ahanini muri Afurika y’epfo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa