skol
fortebet

Nigeriya:Leta iri kunganira abaturage ibaha ibiryo kubera izamuka ry’ibiciro

Yanditswe: Friday 18, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ubutegetsi bwa Nigeriya bwanzuye ko bugomba gutanga byibura Miliyari 5 z’ama Naira akoreshwa mu gihugu. Ni ukuvuga Miliyoni 5.1 $ y’America ngo igoboke abaturage bayo mu ntara 36 bugarijwe n’inzara kubera izamuka ry’ibiciro ku isoko.

Sponsored Ad

Iyi nkunga izakurikirwa n’imifuka yuzuye umuceri , ibigori n’amafumbire bizahabwa Guverineri Babagana Zulum uyobora amajyaruguru ashyira uburengerazuba bw’Umugi wa Borno ngo agoboke abantu be, nk’uko byatangarijwe mu nama y’ubukungu yitabiriwe n’umukuru w’igihugu.

Iyi ntabwe itewe nyuma y’aho itsinda rinini ry’abaturage bari batangiye kwinubira ubuzima bubahenze kubera icyemezo leta yafashe cyo gukuraho nkunganire ku bikomoka kuri Peteroli mu gihugu hose.

Abaturage ba Nijeriya ubu bahanganye n’ikiguzi gihanitse cy’ubuzima,cyatewe n’izamuka ry’ibikomoka kuri Peterori byageze ku kigero cya 200% ,aho byahumiye ku murari ubwo Perezida Bola Tinubu yakuraho inyunganizi ya leta kuri Peterori mu kwezi kwa 5 uyu mwaka wa 2023.

Ni icyemezo cyatumye ikiguzi cy’ibiribwa gihita kikuba 2 , maze bidateye kabiri nano ,ikibazo cy’ibiryo bidahagije mu gihugu gitangira kwigaragaza.

Mu kwezi gushize Perezida Tinubu, yatangaje ko imirongo migari igamije kuzahura ubukungu yavuguruwe ,aho kugeza ubu reta yafash ingamba zo kutera inkunga imishinga mito mito no koroshya ubwikorezi bw’ibicuruzwa cyane imbere mu gihugu.

Icyakora Perezida Tinubu Yatangaje ko gukuraho nkunganire ya Leta ku bikomoka kuri Peteroli atabyicuza kuko byatumye igihugu cyizigamira asaga Miliyari 1$.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa