skol
fortebet

Perezida Ndayishimiye yihanganishije Abarundi bishwe n’ibizi by’imvura

Yanditswe: Monday 16, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yihanganishije imiryango yabuze abayo, nyuma yuko imvura nyinshi yaguye ku cyumweru yishe abantu nibura bane igakomeretsa abarenga 10 mu ntara ya Makamba mu majyepfo y’igihugu.

Sponsored Ad

Urukuta rw’inzu rwagwiriye abana bane bari barimo biga amasomo y’iyobokamana muri komine Kibago.

Mu butumwa bwo ku rubuga X (rwahoze rwitwa Twitter), Ndayishimiye yavuze ko iyo mvura yashenye insengero, inzu, amashuri ndetse ikangiza imirima.

Ati: "Turahojeje cane imiryango yabuze ababo, abakomeretse tubipfurije gukira vuba."

Urubuga rw’amakuru RegionWeek rwo mu Burundi rusubiramo amagambo ya Pierre Nkurikiye, umuvugizi wa minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, iterambere rusange n’umutekano, avuga ko ibyo byabereye ku musozi wa Kiyange.

Nkurikiye yasubiwemo avuga ko iyo mvura nyinshi yagize ingaruka ku bantu nibura 225, hamwe n’abandi bantu 100 ubu badafite aho kuba.

Yavuze ko abantu 15 bakomeretse, inzu enye zirasenyuka ndetse n’izindi nzu 10 zirangirika.

RegionWeek isubiramo Nkurikiye avuga ko ibisenge 31 by’inzu byagurukanywe n’umuyaga mwinshi wo muri iyo mvura, ibisenge umunani by’amashuri biraguruka, ndetse hasenyuka n’insengero eshatu zirimo n’urusengero ry’abapantekote (pentecôte).

Igice cy’amajyepfo y’u Burundi kimaze igihe cyibasirwa n’imvura nyinshi ivanze n’imiyaga ikaze.

Imvura iyo iguye ari nyinshi ikunze kwangiza byinshi mu Burundi. Mu kwezi kwa Werurwe (3) mu 2017, imvura nyinshi yashenye inzu zirenga 130 mu Buterere mu nkengero z’umujyi wa Bujumbura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa