skol
fortebet

RDC:Abashinwa 13 bafunzwe bazira magendu ya lithium

Yanditswe: Monday 28, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abayobozi ba Teritwari ya Malemba Nkulu, kuri iki Cyumweru, itariki ya 27 Kanama, bataye muri yombi Abashinwa 13 bashinjwa gukora ubucukuzi bwa lithium mu buryo butemewe.

Sponsored Ad

Nk’uko bitangazwa n’umuyobozi wa teritwari, Joel Kayemba, ngo abaregwa baba mu kigo kinini kirimo ububiko butatu bwuzuye amabuye y’agaciro.

Yabyise guhungabanya ubukungu bwa repubulika ya Demokarasi ya Congo na cyane cyane ko aba Bushinwa ngo babashije no kubaka ikibuga cy’indege gito hafi y’aho batuye nk’uko iyi nkuru dukesha Mediacongo.net ivuga.

Ku ruhande rwe, Guverineri wa Haut-Lomami, yohereje komisiyo igizwe na ba minisitiri bo mu ntara, ushinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’uw’imari, baherekejwe n’abo bakorana kugira ngo bite kuri iyo dosiye.

Sosiyete sivile yaho yishimiye itabwa muri yombi kandi ihamagarira guverinoma kugira uruhare mu guhagarika ibyo ifata nko gusahura amabuye y’agaciro y’intara.

Umuvugizi wa Sosiyete Sivile ya Malemba Nkulu, Claude Kyasangolo ati: “Iri fatwa ni igikorwa cyo gushimirwa. Ni aha Guverinoma y’igihugu kugira uruhare mu kibazo cy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Teritwari ya Malemba Nkulu aho gusahura buri gihe, gucukura mu buryo butemewe n’amategeko, kudashyira mu bikorwa ibyemejwe ndetse n’ibindi binyuranyije n’amategeko byafashe intera. ”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa