skol
fortebet

RDC: Abatuye Uvira bari kwamagana ubugetsi butabasanira imihanda muri Uwo Mujyi

Yanditswe: Tuesday 25, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Mu mujyi wa Uvira uri mu ntara ya Kivu y’Epfo mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, abaturage bakoze imyigaragambyo yo kutava mu ngo zabo basaba leta gusana imihanda yo muri uwo mujyi.

Sponsored Ad

Kubera iyi myigaragambyo imirimo y’ubucuruzi irimo amasoko, amaduka, amabutike yiriwe afunzwe. Mu mihanda nta moto, igare magare cyangwa imodoka byagaragaramo kubera iyi myigaragambyo yateguwe n’imiryango itegamiye kuri leta.

URD Congo ikunze kugawa n’abayizi kandi bayigenda kukuba itita ku bikorwa remezo usanga ahanini biba byarashegeshwe n’intambara ikururwa n’imitwe yitwaje intwaro.

Ni mu gihe abaturage b’iki gihugu nabo badahwema gusaba abategetsi babo kubitaho bakabegereza ibikorwa remezo cyane ko ubukungu babwigwijeho, nyamara ugasanga bwungura abandi kurenza benebwo.

Kuri iyi ncuro birasa naho kwihangana kw’abatuye Uvira ko kwageze ku gasongero kuko ubuzima bwiriwe bwahagaze kubera imihanda mibi yanze gukorwa, bikajyana n’imyuzure itikirira mo ubuzima bwa rubanda nyamwinshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa