skol
fortebet

RDC: OMS/WHO yishyuye amadolari 250 gusa abahohotewe n’abakozi bayo

Yanditswe: Tuesday 14, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, umuganga uyobora ibikorwa by’umuryango w’abibumbye ushinzwe ubuzima,byo gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina, yagiye muri Kongo kugira ngo akemure ikibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryakozwe n’abakozi ba OMS/WHO bari muri iki gihugu bagiye kurwanya Ebola.

Sponsored Ad

Iri hohoterwa rishingiye ku gitsina ryakorewe abagore barenga 100 bikozwe n’abakozi b’uyu muryango bari boherejwe guhangana n’icyorezo cya Ebola.

Raporo y’umuryango w’abibumbye ku rugendo rwa Dr. Gaya Gamhewage muri Werurwe, umwe mu bagore bahohotewe bahuye, yibarutse umwana ufite ubumuga busaba ubuvuzi budasanzwe,” bivuze ko bisaba amafaranga menshi kuri uyu mugore ukiri muto ngo amuvuze.

Mu rwego rwo gufasha abahohotewe nka we, OMS yishyuye amadorari 250 buri umwe ku bagore nibura 104 bo muri Kongo bavuga ko basambanyijwe cyangwa bahohotewe n’abayobozi bakoraga muri uyu mushinga wo guhagarika Ebola.

Ayo mafaranga yahawe buri muntu wahohotewe ntabwo angana n’ayakoreshwaga umunsi umwe na bamwe muri aba bakozi ba UN bakorera mu murwa mukuru wa Kongo.

Ayo mafaranga aba bagore bahawe yakoreshwa mu buzima busanzwe mu gihe kitarenze amezi ane mu gihugu,kuko inyandiko za OMS zagaragaje ko abantu benshi muri RDC batunzwe n’ari munsi y’amadolari 2.15 ku munsi.

Ayo mafaranga aba bagore bahawe ntabwo bayaherewe ubuntu.Kugira ngo bayabone basabwe kwitabira amahugurwa agamije kubafasha kwihangira imirimo.

Benshi mu bagore bo muri RDC bafashwe ku ngufu nta kintu barabona.WHO ivuga ko mu nzandiko z’ibanga zabonetse mu kwezi gushize zivuga ko abarenga kimwe cya gatatu cy’abagore basambanyijwe bigoye kumenya aho baherereye.

WHO ivuga ko abarenga 10 banze ayo mafaranga yabahaye.

Ibihumbi $26,000 niyo WHO yishyuye abahohotewe bose, angana na 1% rya miliyoni $2,uyu muryango washyizeho nk’ubufasha bwo guha abahohotewe n,abo bakozi bayo.

Mu biganiro batanze,abahohotewe babwiye AP ko amafaranga bahawe ari make cyane ariko icyo bakeneye cyane ari ubutabera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa