skol
fortebet

RDC: Yasabye CPI kubakurikiranira Umutungo Kamere Wayo wibwa n’u Rwanda na M23.

Yanditswe: Wednesday 24, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Repubulika ya demokarasi ya Kongo, ejo ku wa kabiri yongeye gusaba urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) gusuzuma icyo yise ‘ukwibwa kw’umutungo kamere wayo bikozwe n’ingabo z’u Rwanda n’inyeshyamba z’umutwe wa M23’.

Sponsored Ad

Uru rukiko rusanzwe ruri mw’iperereza ku burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Kongo kuva mu 2004. Ntibizwi niba ubu busabe bushya buri butume iperereza ryagurwa.

Ministri w’ubutabera muri Kongo, abinyujije mw’itangazo yavuze ko guverinema ya Kongo ihangayikishijwe cyane n’ibibazo abatuye mu duce tuvugwamo iki kibazo bakomeje kugira.

Intego y’ubu busabe bushya bwatanzwe na Kongo ni ugukora iperereza no guhana umuntu uwo ari we wese waba waragize uruhare mu ihungabanywa ry’uburenganzira bwa muntu muri iki gihugu hagati y’umwaka wa 2022 na 2023.

Mu kwezi kwa gatatu umwaka ushize, umutwe w’inyeshyamba za M23 wagabye ibitero bundi bushya wigarurira imijyi n’ibyaro bimwe na bimwe mu ntara ya Kivu ya ruguru.

Intambara yabaye muri aka gace yatumye abarenga miliyoni imwe bahunga.

Kongo ishinja u Rwanda gushyigikira umutwe wa M23 ariko u Rwanda rurabihakana.

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha nta byinshi rwavuze kuri iki kibazo uretse kuba rusuzuma ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu byakorewe muri iki gihugu kuva mu kwezi kwa karindwi 2002 mu ntara ya Ituri muri Kivu ya ruguru n’iy’epfo.

Kugeza ubu uru rukiko rumaze guhamya ibyaha abakuru b’imitwe yitwara gisirikare muri kongo batatu. Umwe rwamuhamije ibyaha by’intambara abandi rubahamya ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu kubera uruhare bagize mu mahano yabereye mu burasirazuba bwa Kongo.

Biteganyijwe ko Umushinjacyaha mukuru w’urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Karim Khan azasura umurwa mukuru wa Kongo Kinshasa n’intara zazahajwe n’imitwe y’inyeshyamba muri uku kwezi kuva italiki 28 kugeza 31 uku kwezi.

Ibitekerezo

  • Ark uwo mutungo kamere utabasha nokugurira umuturage wanyu igikwasi muvuga ubitsehe mwe mutagera? Aho M23 yafashwe uretse Rubaya ya Masisi naho batahamaze 2 ahandi haramabuye yagaciro nihe? Amwakire yibirunga niyo mwita ayagaciro? niba M23 iyasahuye kuva 2021 ikaba ariyo yayifashijeje muriyiminsi Mike ibashegeshe mwebwe yabafashije iki mumitsi yose mumaze muyicukura kuva kuri Kasavubu, Mobutu, Désiré Kabilaa Joseph Kabila kugeza Kiseketi mwaba murabambere kwisi. harya ngo urwanda rwarabasahuye ruriyubaka? muribyinshi basigaye ko mwabuzemo numuhanda ubahuza Goma - Bukavu? Goma - Kisthanga? Goma - Masisi? Masisi-Walikare? Masisi -Kalehe M23 yahozeho? Mbere yokugirana ikibazo nurwanda iyo Miranda yaririho iza gusibanyuma? Murano gusetsa Nikon amahanga ntakuri yababwira kdi bishakira Ako karimunda yingoma mwagize icyivugo gusaaaaa naho ubundi barabaseka uwampa icyogihugu akanyima ibyo bitama!!!!!!!!!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa