skol
fortebet

Tshisekedi mu Bushinwa azibanda ku masezerano bafitanye RDC itungukiramo

Yanditswe: Wednesday 24, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Leta ya DR Congo ivuga ko Ubushinwa butubahiriza ibiri mu masezerano y’agaciro ka za miliyari z’amadorari ya Amerika basinye mu 2008, Kinshasa ibona ko ayo masezerano yumvikanyweho nabi akaba arimo guhombya iki gihugu, bityo yifuza ko asubirwamo.

Sponsored Ad

Perezida Félix Tshisekedi kuva none kuwa gatatu aragera i Beijing aho we n’itsinda rinini ry’abategetsi batangira uruzinduko rw’iminsi itanu, abakurikiranira ibintu hafi bavuga ko impamvu nyamukuru imujyanye ari ayo masezerano.

Biteganyijwe ko azahura na mugenzi we Xi Jinping kuwa gatanu, mu ruzinduko rwe kandi azasura imijyi Shenzhen, Shanghai na Hong-Kong, ndetse habeho ibiganiro bitandukanye ku bundi bufatanye hagati y’Ubushinwa na DR Congo.

Ambasaderi Zhu Jing w’Ubushinwa i Kinshasa yatangaje ko “yizeye ko uru ruzinduko ruzatanga umusaruro kandi rukazana imbaraga nshya mu bufatanye”.

Gusa leta y’i Kinshasa iherutse kugaragaza ko itishimiye uburyo amasezerano yagiranye n’Ubushinwa mu myaka 15 ishize atungukira iki gihugu kandi ko “Ubushinwa budakora ibyo bwemeye”.

Mu itangazo ryo mu cyumweru gishize nyuma y’inama y’abaminisitiri, rivuga ko Tshisekedi yabwiye abagize guverinoma ko akanama kashinzwe kwiga aya masezerano katanze imyanzuro yako, izafasha mu biganiro n’Ubushinwa mu minsi iri imbere.

Ibiro bya Perezida Tshisekedi bivuga ko agiye mu Bushinwa ku butumire bwa mugenzi we Xi Jinping, abasesenguzi bamwe bavuga ko Tshisekedi yifuza ko aya masezerano ahinduka ndetse ko ari yo mpamvu nyamukuru imujyanye.

Ni amaseserano yiswe ‘ay’ikinyejana’, ikigo mpuzamahanga cy’imari ku isi (FMI/IMF) cyagerageje guhagarika mu 2009 kubera ideni rinini DRC isanzwe ifitiye ibigo by’imari byo mu Burengerazuba, ariko Kinshasa na Beijing biyahagararaho arakomeza, nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru Le Monde Diplomatique cyo mu Bufaransa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa