skol
fortebet

Uburyo Abanya Nigeria bahagurukiye gushaka guca imihigo ya Guinness World Record

Yanditswe: Sunday 16, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Mu gihe uri bube urangije gusoma iyi nkuru, birashoboka ko undi munya-Nigeria aba atangiye kugerageza guca umuhigo runaka w’isi mu bintu ubu bihanze iki gihugu gituwe kurusha ibindi muri Africa.

Sponsored Ad

Biragoye no gukomeza gukurikira abarimo kugerageza guca imihigo ariko nk’umugabo umwe yamaze amasaha 200 arimo kuririmba, undi mugabo nawe ubu urimo gusoma iyi nkuru arimo kurira ubutavanaho ngo ace umuhigo, umugore nawe yavuze ko agiye kuguma mu nzu igihe kirekire cyane, naho undi yabonetse agerageza gukaranga ibinyamunjonjererwa (snails/ escargots) byinshi cyane – umwe mu mihigo nibura itandatu yo guteka – barimo kugerageza.

Mu gihe abashakaga guca umuhigo wo kumara igihe kirekire barimo gusomana bo babujijwe bataracakirana.

Nawe uribaza ibirimo kuba mu gihugu gituwe na miliyoni 200 z’abantu iyo benshi biyemeje guca buri muhigo wose ku isi – ni nyuma y’uko abantu batari bacye bahangaye imvura n’amajoro yo muri Gicurasi(5) bakaza gushyigikira Hilda Baci wamaze iminsi ine atetse agaca umuhigo w’isi, agahita yamamara.

Hilda yamaze amasaha 100 mu gikoni, nubwo Guinness World Record (GWR) yemeje amasaha 93 n’iminota 11, nayo yari ahagije ngo ace uwo muhigo.

Kuva ubwo, nta munsi uhita hatabonetse ibimaze kumenyerwa, isaha nini y’imibare kuri ‘screen’ y’umukara bivuze ko hari umuntu, cyangwa abantu babiri, barimo kugerageza guca umuhigo w’isi. Yewe na GWR irimo kugorwa no gukurikirana abo bose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa