skol
fortebet

Ubushinwa na America bateye intambwe yo gufatanya mu bukungu

Yanditswe: Sunday 09, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma y’iminsi ine y’ibiganiro n’abategetsi b’Ubushinwa, ministri w’imali wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Janet Yellen, yatangaje ko ibiganiro bagiranye byatanze umusaruro.

Sponsored Ad

Yavuze ko avuye mu Bushinwa ibi bihugu by’ibihangange byombi bifite uko byumuva bizitwara.

Avugira i Beijing kuri ambasade y’Amerika mu Bushinwa, ministri Janet Yellen yavuze ko Ubushinwa n’Amerika bifite ingingo zifatika bitumvikanaho ariko yongeraho ko yaba we cyangwa perezida Joe Biden bose bemera ko isi ari nini bihagije ku buryo ibihugu byombi bishobora kuyibanamo.

Mu ruzinduko rwe, Yellen yahuye n’abategetsi b’Ubushinwa bamarana amasaha 10 mu biganiro.

Batanu muri bo kuwa Gatandatu babonanye na Ministri w’Intebe wungirije He Lifeng. Ministri w’imali w’Amerika yasobanuye ibi biganiro nk’ibyabaye mu mucyo, byubaka kandi bikubiyemo ingingo nyinshi.

Itangazamakuru ry’Ubushinwa ryo ryabyise ‘ibiganiro byimbitse, birimo ukuri kandi bidaca ku ruhande’.

Yellen yashyigikiye ibyemezo by’ubutegetsi bwa Biden bigabanya ibikoresho by’ikoranabuhanga bikorerwa mu Bushinwa byemerewe kugurishwa muri Amerika.

Ubushinwa ntibwemeranya n’Amerika kuri iyi ngingo. Gusa Yellen yavuze ko kuba batabyumvikanaho bitabuza ibihugu byombi gushakira umuti ibibazo bikomeye bireba isi, nk’iby’imyenda ikabije mu bihuhgu bombi bafata nk’ibitanga amasoko ndetse n’ibibazo byerekeye ihindagurika ry’ibihe.

Ubushinwa bwo bwagaragaje ko bubangamiwe n’ibihano Amerika yabushyiriyeho, Ministri w’Intebe He Lifeng avuga ko ibihugu byombi bikwiriye gusubira ku masezerano abakuru byabyo bombi bagiranye mu kwezi kwa cumin a kumwe ku byerekeye gutsura umubano wabyo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa