skol
fortebet

Uganda:Baribaza impamvu bohereza ibiribwa byinshi mu Rwanda nta bindi bibagarukira

Yanditswe: Wednesday 23, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abacuruzi bo muri Uganda bakorera ku mupaka wa Gatuna baravuga ko bakomeje kohereza ibicuruzwa byinshi (cyane cyane ibyo kurya) mu Rwanda kurusha ibyo bahakura bakaba bibaza niba u Rwanda rutaba rwarashyizeho amabwiriza abuza abacuruzi bo mu Rwanda kohereza ibicuruzwa bikomoka ku buhinzi muri Uganda.

Sponsored Ad

Abacuruzi n’abaguzi bavuganye na NTV batangaje uko byifashe ku isoko ry’ibiribwa aho umwe muri bo agira ati "hari ibicuruzwa by’ibanze haba ku ruhande rw’u Rwanda n’urwa Uganda, ariko ibitoki bicuruzwa ku ruhande rwa Uganda birahenze cyane... ibitoki bya kibaye (uko babyita muri Uganda) biri ku bihumbi 13 na 15,"

Undi yagize ati "Dufite gusa imbogamizi nto aho dutwara ibintu hariya ariko ikibabaje hari ibintu bimwe bisa nk’ibitemerewe kwinjira muri Uganda. urugero nk’ibintu biva ku buhinzi ntibyinjira muri Uganda nk’uko tubigenza...urugero nkatwe twohereza nk’ibirayi n’ibindi bintu nk’ibigori mu Rwanda..."

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Kabale, Miria Tugume yagize ati " Barimo kugura ibyinshi mu bicuruzwa by’ibanze muri Uganda babijyana mu Rwanda ariko ntabwo bari kuzana ibicuruzwa byabo wenda nko kugurana..twakifuje kubabona bazana nk’ibishyimbo, cyangwa ikindi kintu, ariko sinzi niba barabujijwe, ariko nta kintu bari kuzana ahubwo bari kudutwarira ibicuruzwa.

Wumvise ibitangazwa n’uyu muyobozi, ushobora kumva ko Abagande basa nk’abumva ko u Rwanda rwafashe icyemezo kibuza gusohora mu gihugu ibyo kurya rwejeje, ahubwo rwo rukajya kubigura hanze mu rwego rwo kurinda umusaruro warwo, umuntu akaba yakwibaza niba ariko bimeze koko cyangwa niba ari ikibazo cyo kuba ahubwo rudafite ibyo rwohereza ku masoko yo hanze.

Ibitekerezo

  • Habaho abayobozi badatekereza kure. Barumva aritwe twanze gucuruza abiribwa byacu muri uganda!!!. ex: Ibishyimba mu Rwanda bigura 1800rwf mugihe muri Ug bigura 1200rwf. None barumva twabijyanayo duhomba

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa