skol
fortebet

Uganda, Burusiya na Koreya y’Epfo mu mugambi wagutse wo kubaka inganda za nikeleyeri

Yanditswe: Wednesday 09, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kabiri ushize, Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, yatangaje ko ibihugu by’u Burusiya na Koreya y’Epfo bigiye gutangira kubaka inganda zitunganya ingufu za nikeleyeri muri iki gihugu.

Sponsored Ad

Ni umushinga biteganyijwe ko uzatwara akayabo ka miliyari 9 z’Amadolari

Ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye inama ya 2 ya G-25 Africa Coffee Summit, yitabiriwe n’abayobozi n’intumwa baturutse mu bihugu 25 bihinga ikawa muri Speke Resort Hotel i Munyonyo mu murwa mukuru Kampala, Museveni yavuze ko imishyikirano n’u Burusiya na Koreya y’Epfo yamaze kurangira.

Ati: “U Burusiya na Koreya y’Epfo bigiye kubaka inganda ebyiri z’ingufu za nikeleyeri zizatanga megawatt 15.000. Umushinga wa nikeleyeri uje mu gihe gikomeye aho ibihugu bihanganye n’uburyo bwo kwizera umutekano w’ingufu mu iterambere ry’ubukungu n’imibereho ”.

Vuba aha nk’uko iyi nkuru dukesha Anadolu Agency ivuga, Museveni ubwo yagezaga ijambo ku banyagihugu yavuze ko Uganda ifite ingufu z’amashanyarazi nyinshi zikomoka ku mazi zikwirakwijwe mu bice bitandukanye by’igihugu, ariko hakaba hakenewe ubufatanye bwinshi mu gucukumbura ikoranabuhanga rishya muri urwo rwego, bityo hakaba hakenewe gutunganya ingufu za nikeleyeri. Yavuze kandi ko imiterere y’imihindagurikire y’ikirere isobanura ko amashanyarazi akomoka ku mazi atakigirirwa icyizere cyane.

Mu nama y’u Burusiya na Afurika yo mu kwezi gushize yabereye i St. Petersburg, mu Burusiya, bivugwa ko Uganda n’u Burusiya byasinyanye amasezerano ku mushinga wo gutunganya ingufu za nikeleyeri.

Ubushakashatsi bwakozwe mu myaka mike ishize na Minisiteri y’ingufu n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ya Uganda, bwemeje ko iki gihugu gifite ubushobozi bwo gutangira kubona ingufu za nikeleyeri nyuma yo kuvumbura amabuye menshi ya uranium mu burasirazuba bw’igihugu.

Ku mugabane wa Afurika, igihugu cya Afurika y’Epfo nicyo cyonyine gifite uruganda nk’uru rutunganya ingufu za niikeleyeri hagamijwe kuzibyaza amashanyarazi, aho rutanga 5% by’amashanyarazi akoreshwa mu gihugu hose.

Ibihugu by’U Rwanda, Algeria, Tunisia, na Zambia na byo birimo kwiga uko byabona amashanyarazi akomoka ku ngufu za Nikeleyeri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa