skol
fortebet

Umuryango wa Brics uzakira ibihugu byishya ugeze kuri 11 umwaka utaha

Yanditswe: Thursday 24, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Mu ntangiriro z’umwaka utaha ,ibihugu bya Iran, Argentina, Egypt, Ethiopia, Saudi Arabia na Leta zunze ubumwe z’Abarabu biziyongera mu bihugu bigize umuryango uhuza ibihugu birimo kwihuta mu iterambere bizwi nka Brics .

Sponsored Ad

Byatangajwe na Perezida wa Afurika y’Epfo nyuma y’inama imaze iminsi ibera mu gihugu cye, aho hari ibihugu byinshi byari byasabye kwinjira muri uyu muryango wa Brics.

Kwemeza aba banyamuryango bashya byaje nyuma y’ibiganiro mpaka mu banyamuryango basanzwe ba Brics, aribo Brazil, Russia, India, China na South Africa mu nama iri kubahuza mu murwa mukuru wa Afurika y’Epfo Johannesburg.

Ibi biganiro byabanje kugorana kuko hari habaye gucikamo ibice ku mwanzuro wo kwemerera abanyamuryango bashya kwinjira muri Brics.

Itsinda rigize Brics, bivugwa ko rigamije by’umwihariko kwiyongerera imbaraga no gufatwa nk’igice gishobora kugira ijambo rikomeye mu bibera ku Isi, bitandukanye n’ibimaze igihe iyobowe n’uburengerazuba bw’Isi nk’uko BBC yabyanditse

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa