skol
fortebet

Zimbabwe yahize kohereza amatoni y’ibigori mu Rwanda

Yanditswe: Wednesday 19, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Guverinoma ya Zimbabwe kuri uyu wa 18 Nyakanga 2023 yatangaje ko iteganya kohereza toni ibihumbi 10 z’ibigori mu Rwanda.

Sponsored Ad

Nk’uko ikinyamakuru Bulawayo News 24 gikorera muri Zimbabwe, guverinoma yasobanuye mu bubiko harimo toni 204.084 z’ibigori, ikaba iteganya kohereza zimwe mu baturage, izindi ikazohereza mu mahanga.

Iyi guverinoma yagize iti: “Abahinzi n’inganda bagiye kuzana toni 27.000, SILO Foods izana toni 16.000 ku kwezi kandi izindi toni 10.000 zizagurishwa mu Rwanda. Ibinyampeke bihari bizamara amezi 5-6. Ibi byerekana ko Zimbabwe ifite ibinyampeke bihagije bizageza mu gihembwe gitaha.”

Yatangaje ko Zimbabwe kandi ibitse toni 140.029 z’ingano, ikabona ko zihagije mu gihe cy’amezi umunani. Isobanura ko kugira ngo zibone isoko, irakomeza kuganira n’ibihugu by’abaturanyi yitezemo abakiriya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa