skol
fortebet

Dr Munyemana yakatiwe igifungo cy’imyaka 24 kubera ibyaha bya Jenoside

Yanditswe: Wednesday 20, Dec 2023

featured-image

Sponsored Ad

Urukiko rwa Rubanda rwo mu mujyi wa Paris mu Bufaransa, rwakatiye Munyemana Sosthène igifungo cy’imyaka 24 nyuma yo kumuhamya ibyaha bya jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu.

Sponsored Ad

Munyemana yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi i Tumba no mu Bitaro bya CHUB i Huye.

Nyuma yo gusuzuma ingingo mu gihe cy’amasaha hafi 15 ku wa gatatu, urukiko rwanzuye ko Munyemana ahamwa na jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu no kugira uruhare mu mugambi wo gutegura ibyo byaha.

Munyemana yari muganga w’indwara zo mu myanya myibarukiro y’abagore ku bitaro bya kaminuza (CHUB) i Butare mu majyepfo y’u Rwanda, mu gihe jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabaga.

Urubanza rwe, rwamaze ibyumweru bitandatu, rwabaye nyuma y’ikirego kimushinja cyatanzwe mu 1995 mu mujyi wa Bordeaux mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’Ubufaransa.

Humviswe abatangabuhamya batandukanye barimo abaturutse mu Rwanda ndetse n’abatanga ubuhamya bashingiye ku mateka y’ibyo bazi ku Rwanda na Jenoside muri rusange.

Nyuma ya buri mutangabuhamya Dr Munyemana yahabwaga ijambo akagira icyo avuga ku buhamya bumaze gutangwa.

Icyita rusange cyakunze kuba ukwihanganisha abatanze ubuhamya bagaragaza ko babuze ababo, ariko akavuga ko ibyabaye nta ruhare yabigizemo.

Hari n’abo atatinyaga kuvuga ko atabazi ndetse yatsembeye urukiko ko yaba yaragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubushinjacyaha bwari bwamusabiye guhamwa n’ibyaha bumukurikiranyeho birimo ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, ibyaha byibasiye inyokomuntu ndetse n’ubwinjiracyaha muri icyo cyaha.

Uwunganira Dr Munyemana yasabye urukiko kutazahumwa amaso n’ibyo Ubushinjacyaha bwavuze ngo kuko uwo yunganira atari umuhezanguni, ntabe umunyapolitiki nubwo hari abagiye babimushinja.

Abamwunganira mu mategeko bavuze ko bateganya kujurira, banenga icyo cyemezo cy’urukiko bavuga ko "kitakwihanganirwa". Bavuze ko ukwivuguruza kwinshi kwaranzwe mu buhamya gutuma "hariho ugushidikanya".

Akimara gukatirwa iki gifungo,yahise ahobera umugore we n’umwana we ahita asanga abashinzwe umutekano bamwambika amapingu bajya kumufunga.

Umushinjacyaha yari yasabye urukiko ko Munyemana akatirwa igifungo cy’imyaka 30, avuga ko muri rusange amahitamo ye agaragaza "ibiranga umujenosideri".

Mu byo Munyemana yaregwaga, harimo kwandika ibaruwa yo gushyigikira iyari guverinoma y’inzibacyuho yagiyeho mu Rwanda nyuma y’ihanurwa ku itariki ya 6 Mata (4) mu 1994 ry’indege yari itwaye uwari Perezida Juvénal Habyarimana.

Munyemana yarezwe ko iyo baruwa yashishikarizaga Abahutu kwica Abatutsi.

Yanarezwe gufasha mu gushyiraho za bariyeri zo gutuma Abatutsi bakusanywa, no kubafungira mu nyubako y’ibiro ya leta i Butare mu buryo butari ubwa kimuntu, mbere yuko bicwa.

Mu rubanza, Munyemana yakomeje guhakana ibyo aregwa.

Uyu mugabo w’imyaka 68, ukomoka i Gitarama, rwagati mu Rwanda, amaze imyaka 29 aba mu Bufaransa.

Dr Munyemana yavutse tariki ya 9 Ukwakira 1955, i Mbare muri Komini Musambira muri Gitarama.

Amaze kurangiza amasomo muri Kaminuza i Butare yagiye gukomereza amashuri muri Kaminuza ya Bordeaux II mu Bufaransa mu bijyanye na Gynécologie.

Yaragarutse akora mu bitaro bya Kaminuza ari na ko atanga amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami ry’Ubuvuzi. Igihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yari atuye muri Selire ya Gitwa i Tumba.

Dr Munyemana yatangiye kuburanishwa ku wa 13 Ukuboza 2023, urubanza rwe rwabaye urwa Gatandatu u Bufaransa bukurikiranyeho Abanyarwanda bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abandi bahamijwe ibyaha bya jenoside ni Pascal Simbikangwa wari umukuru w’ubutasi, Laurent Bucyibaruta wari perefe wa Gikongoro, babiri bahoze ari ba burugumesitiri (meya) Tito Barahira na Octavien Ngenzi, Philippe Hategekimana wari umujandarume na Claude Muhayimana wari umushoferi wa hoteli.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa