skol
fortebet

Kenya:Abagore bategetswe kwereka ubwambure bwabo umuyobozi kubera Cotex yatawe ahatariho

Yanditswe: Friday 07, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abantu batatu batawe muri yombi muri Kenya nyuma yuko abakozi bo mu ruganda rukora ’fromage’ (cheese) bivuzwe ko bategetswe kwiyambura imyenda ngo hagenzurwe uwari uri mu mihango (ubutinyanka mu Kirundi).

Sponsored Ad

Umutegetsi yavuze ko umuyobozi (manager) wo mu ruganda Brown’s Food Company yateranyirije hamwe abakozi b’abagore kugira ngo amenye uwajugunye igikoresho cy’isuku yo mu mihango, kizwi nka ’cotex’, cyamaze gukoreshwa, akakijugunya ahashyirwa imyanda hatabugenewe.

Uwo muyobozi w’umugore yategetse abagore kwiyambura nyuma yuko kugerageza kubona uwemera ko ari we wajugunye iyo ’cotex’ ahatari ho nta cyo bigezeho.

Kompanyi Brown’s ivuga ko yahagaritse ku kazi uwo muyobozi ushinjwa gukora ibyo, mu gihe hategerejwe gukorwa iperereza.

Polisi ikorera mu mujyi wa Limuru, rwagati muri Kenya, yabwiye ibitangazamakuru byo muri icyo gihugu ko kubera ibyabaye abantu batatu bashobora kuregwa kwibasira abandi mu buryo buteje isoni.

Muri videwo yatangajwe kuri Facebook, senateri Gloria Orwoba yavuze ko yahamagawe kuri telefone agahabwa ubutumwa "bubabaje" bujyanye n’ibyabaye ku wa mbere nijoro.

Impirimbanyi zivuga ko gukoza isoni abagore kuko bajya mu mihango ari ikibazo gikomeye muri Kenya.

Mu kwezi kwa Gashyantare (2) uyu mwaka, senateri Orwoba yategetswe kuva mu nteko ishingamategeko kubera igisa nk’ikizinga cy’amaraso cyari kiri ku ipantalo ye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa