skol
fortebet

RDC: Umunyamakuru Bujakera uherutse gutabarizwa yajyanwe muri Gereza Nkuru ya Makala

Yanditswe: Friday 15, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umunyamakuru Stanis Bujakera, umwanditsi mukuru wungirije w’urubuga Actualite.cd ndetse akaba na correspondant wa Jeune Afrique na Reuters muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Kane, itariki 14 Nzeri yoherejwe muri Gereza Nkuru ya Makala.

Sponsored Ad

Ashinjwa "gukwirakwiza ibihuha no gutangaza amakuru y’ibinyoma", ibyaha bifitanye isano na raporo yanyujijwe muri Jeune Afrique yitiriwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubutasi (ANR) ku ibura rya Depite Chérubin Okende, waje kugaragara nyuma yishwe.

Stanis Bujakera yatawe muri yombi kuwa Gatanu ushize afatiwe ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Ndjili, ubwo yiteguraga gufata indege yerekeza i Lubumbashi, mu Ntara ya Haut-Katanga nk’uko tubikesha Politico.cd.

Ifatwa rye ryateje umujinya mwinshi haba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo aho ari umunyamakuru wa Jeune Afrique na Reuters ndetse no ku rwego mpuzamahanga aho ibigo byinshi byasabye ko yarekurwa.

Bwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa