skol
fortebet

RDC:Urukiko rwakatiye igifungo cya burundu abishe Amabasaderi w’Umutaliyani

Yanditswe: Saturday 08, Apr 2023

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa gatanu,tariki ya 07 Mata 2023, Urukiko rwa gisirikare muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo rwakatiye igifungo cya burundu abagabo batandatu bazira kwica ambasaderi w’Ubutaliyani mu 2021.
Kugeza ubu,hari amakuru arambuye kuri ubu bwicanyi yakomeje kugirwa ubwiru.
Ubushinjacyaha mbere bwari bwasabiye igihano cy’urupfu aba bantu batandatu baregwa, bubita "agatsiko k’abagizi ba nabi".
Ariko urukiko rwemeje igifungo cya burundu aba bagabo bo muri Kongo.
Abunganira abaregwa babwiye (...)

Abunganira abaregwa babwiye AFP ko bazajuririra iki cyemezo.

Luca Attanasio yari mu bantu batatu barashwe ku ya 22 Gashyantare 2021, ubwo imodoka y’umuryango w’abibumbye yategwaga n’abagizi ba nabi mu burasirazuba bwa DRC.

Abandi bapfuye ni umushoferi w’umunye Kongo Mustapha Milambo, wakoraga mu Ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe ibiribwa ku isi (WFP), n’umupolisi w’Umutaliyani Vittorio Iacovacci.

Bose uko ari batatu bari muri convoy imwe, ubwo imodoka ebyiri za WFP zategwaga zigeze nko mu bilometero 20 uvuye mu mujyi wa Goma mu burasirazuba bwa RDC, hafi ya pariki ya Virunga.

Amakuru y’igitero yatanzwe imbere y’urukiko avuga ko abagizi ba nabi bahagaritse imodoka irimo Attanasio barasa umushoferi, mbere yo kujyana abandi bari bayirimo mu gihuru.

Abarinzi ba pariki bamenye icyo gitero nyuma bakurikira abo bagizi ba nabi maze bararwana. Vittorio Iacovacci, umurinzi wa ambasaderi, yiciwe aho.

Attanasio na we yararashwe nyuma apfa azize ibikomere yagize ubwo yari ageze mu bitaro bya Goma.

Ku mugoroba nyuma y’icyo gitero, guverinoma ya DRC yashinje FDLR,inyeshyamba zo mu Rwanda zakoze jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda ko arizo zagabye icyo gitero.

Abandi bayobozi bavuze ko aba bagizi ba nabi bashakaga gushimuta uyu Ambasaderi kugira ngo basabe amafaranga nyuma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa