skol
fortebet

Umwana w’uwahoze ari Perezida yafunzwe azira gucuruza ibiyobyabwenge

Yanditswe: Wednesday 27, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ku wa kabiri, Minisiteri y’Ubutabera yo muri Amerika yatangaje ko umuhungu w’uwahoze ari perezida wa Guinea-Bissau, yakatiwe igifungo gisaga imyaka itandatu n’igice azira kugira uruhare mu mugambi wo gucuruza ibiyobyabwenge mpuzamahanga.

Sponsored Ad

Malam Bacai Sanha Jr w’imyaka 52, yateganyaga gukoresha amafaranga yavuyemo kugira ngo atere inkunga ihirikwa ry’ubutegetsi muri iki gihugu cyo muri Afurika y’Iburengerazuba byari kumuviramo kuba perezida ndetse no gushyiraho "ubutegetsi bushyigikira icuruzwa ry’ibiyobyabwenge", nk’uko byatangajwe n’umushinjacyaha wa Leta zunze ubumwe za Amerika mu majyepfo ya Texas.

Douglas Williams, intumwa idasanzwe ya FBI muri Houston, yagize ati: "Malam Bacai Sanha Jr. ntabwo yari umuntu usanzwe ucuruza ibiyobyabwenge mpuzamahanga." "Ni umuhungu w’uwahoze ari perezida wa Gineya-Bissau kandi yacuruzaga ibiyobyabwenge ku mpamvu yihariye - yo gutera inkunga ihirikwa ry’ubutegetsi."

Itangazo ryashyzwe hanze rivuga ko Sanha yari umuyobozi n’umucurabwenge mu mugambi wo gucuruza ibiyobyabwenge bya heroine kandi yagize uruhare mu kubivana mu Burayi abijyana muri Amerika.

Yatawe muri yombi ari kumwe n’uwo bakoranaga ubwo bari bageze i Dar Es Salaam, muri Tanzaniya muri Nyakanga 2022. Boherejwa muri Amerika nyuma gato.

Muri Nzeri 2023, Sanha yemeye icyaha "cyo gucura umugambi wo gukwirakwiza ibintu bitemewe no kubyinjiza mu buryo butemewe n’amategeko", nk’uko byatangajwe ku wa kabiri.

Yakatiwe igifungo cy’amezi 80.

Se wa Sanha, Malam Bacai Sanha, yabanje gushyirwaho nk’umuyobozi w’agateganyo mu 1999 mbere yuko atsindwa amatora umwaka wakurikiyeho.

Yatsindiye kuba perezida mu matora yo mu 2009, ariko apfa ubwo yarimo kwivuriza i Paris muri Mutarama 2012 mbere yo kurangiza manda ye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa