skol
fortebet

Urukiko muri Uganda rwanze gutesha agaciro itegeko rihana abatinganyi

Yanditswe: Wednesday 03, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Urukiko rushinzwe kubahiriza itegeko nshinga rwemeje itegeko ryateje impaka rihana abahuza ibitsina bisa. Iryo tegeko rihanisha abo bantu igifungo cya burundu hamwe n’icyo gupfa kuri bamwe bahamijwe ibyo byaha.

Sponsored Ad

Gusa urwo rukiko rworoheje iryo tegeko, ruvuga ko zimwe mu ngingo zirigize zitubahirije itegeko nshinga.

Nk’ingingo zivuga k’uguhana imyitwarire y’abagabo basanze mu nyubako imwe, kutamenyesha ubuyobozi ibikorwa by’ubutinganyi no kwanduza indwara zidakira biciye mu guhuza ibitsina bisa, bizakurwamo.

Kuri uyu wa gatatu, umucamanza mukuru muri urwo rukiko wari uyoboye urwo rubanza, bwana Richard Buteera, atangaza imyanzuro yagize ati : ’’Twanze gutesha agaciro iryo tegeko ryose ryamagana ibikorwa byo guhuza ibitsina bisa ryagiyeho mu 2023, nta n’ubwo twashyizeho icyemezo kiribuza gushyirwa mu bikorwa burundu’’.

Abareze bavuze ko bazajuririra icyo cyemezo.

Ikirego cyo gusaba ko iryo tegeko rikurwaho cyatanzwe n’ihuriro ry’abashakashatsi ba kaminuza b’abanya-Uganda, impirimbanyi zirengera ikiremwa muntu, ababuranira abandi, abanyamakuru hamwe n’abayobozi b’amadini.

Bavuga ko iryo tegeko rihutaza amahame y’ingenzi yo mw’itegeko nshinga nk’uburenganzira ku buzima bwite no kutavangurwa.

Bongeraho ko iryo tegeko ryica inshingano igihugu kihaye zo kubahiriza amategeko mpuzamahanga agenga ikiremwa muntu.

Ariko uretse izo mpungenge, iryo tegeko ryarashyigikiwe cyane hirya no hino mu gihugu. Abashyiraho amategeko barega abaryamagana bo mu bihugu byo mu Burayi ko bigerageza gushyira igitutu kuri Afrika kugirango yemere abahuza ibitsina bisa.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa